bwiza.com
Ahabanza » Ibihangange muri CNDD-FDD bihatanira kuzasimbura Perezida Nkurunziza ku buyobozi
Featured IBYEGERANYO Politiki

Ibihangange muri CNDD-FDD bihatanira kuzasimbura Perezida Nkurunziza ku buyobozi

Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi, niwe ubwe witangarije ko mu matora yo mu 2020 atazongera kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, none ubu hakaba hibazwa uzamusimbura kuri iyi ntebe y’icyubahiro.

Mu gihe habura imyaka ibiri ngo aya matora abe, haba mu mashyaka atavuga rumwe na Leta ndetse na CNDD/ FDD rifite ubutegetsi, ibikorwa byo gutekereza ku zayahagararira byaratangiye.

Mu ishyaka CNDD/ FDD ho ngo ibintu bikaba bitoroshye nk’uko ikinyamakuru UBM News kibitangaza, ngo aho kwishakamo uzasimbura Nkurunziza bitoroshye, bitewe n’ibihangange bishaka uyu mwanya.

Muri ibi bihangange bishishikajwe kuba byazasimbura Perezida Nkurunziza, ibyinshi ni abasirikare ariko na none umufasha wa Perezida Nkurunziza na we akazamo.

Dore amazina aza imbere:

1.Gen Evariste Ndayishimiye:

Ndayishimiye w’imyaka 48 uvuka muri Komini ya Giheta, mu Ntara ya Gitega, hagati mu Burundi, ni umwe mu bantu binjiye mu mutwe FDD bwa mbere. Mu 1995. Ubu ni umunyamabanga wa CNDD FDD.

Azwiho byinshi muri iri shyaka, ngo yarokotse igitero cyagabwe ku banyeshuri b’Abahutu ba Kaminuza y’u Burundi cyagabwe na bagenzi babo b’abanyeshuri b’abahezanguni b’Abatutsi, ahita yinjira mu mutwe wa FDD wafashe ibirwanisho nyuma y’iyicwa rya perezida Melchior Ndadaye mu mpera z’umwaka wa 1993.

Mu myaka 10 y’intambara, Evariste yagiye agirwa komanda w’abarwanyi ba FDD mu duce dutandukanye, agenda azamuka mu ntera kugeza abaye umuyobozi w’ibiro bishinzwe gupanga no gutegura politiki y’urugamba. Nk’umuntu uvuga rikijyana mu ishyaka ngo nawe ahabwa amahirwe cyane yo kuba yazasimbura Nkurunziza mu matora.

2.Gen Silas Ntigurirwa:

Uyu musirikare ufite ipeti rya Liyetona jenerali mu gisirikare cy’u Burundi, asanzwe ari umuyobozi mukuru w’inama nkuru y’umutekano w’igihugu. Mu ishyaka CNDD FDD na we ngo ari mu bavuga rikijyana bityo akaba ahabwa amahirwe.

3.Gen Guillaume Bunyoni:

Gen.Bunyoni, ubu ni Minisitiri w’Umutekano, yahoze ari umugaba mukuru w’Ingabo za CNDD FDD ikiri mu ishyamba, ndetse n’aho zifatiye ubutegetsi aba umuyobozi mukuru wa polisi yashinzwe nyuma y’intambara z’abaturage zabaye hagati ya 1993-2003, Bunyoni ngo afatwa nka nimero ya kabiri ku butoni imbere ya Perezida Nkurunziza kuva aho Adolphe Nshimirimana wari ushinzwe iperereza apfiriye.

4.Ntakarutimana Etienne:

Uyu mugabo asanzwe ari umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza. Ubwo yahabwaga uyu mwanya mu mwaka wa 2015, izina rye ntabwo ryari rizwi cyane. Etienne ngo yabaye umuyobozi mu nyeshyamba za FDD mu 1994, ngo akaba yari azwi ku izina rya Steeve mu ishyamba, iri shyaka ritarafata ubutegetsi, na we ngo akaba ari ku rutonde rw’abarwanira umwanya.

5.Denise Bucumi:

Ku izina ry’ubuyobozi ni Denise Nkurunziza akaba ari umufasha wa Perezida Nkurunziza, uyu mubyeyi usanzwe azwiho gusenga cyane akaba ari na pasiteri, ashyirwa mu majwi y’abarimo guhatanira kuzahagararira ishyaka CNDD FDD mu matora y’umukuru w’igihugu.

 

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Anaclet Bimenyimana 20/09/2019 8:34 am at 8:34 am

ikibazo ni abaturage baharenganira igihe muri kurwanira ubutegetsi. naho ubundi abaturage babonye umutekano, demokarasi ikimakazwa nta ribi rwose. abaye Madame ni ubundi ni induru wakwibaza niba ari royaume. guhatana si bibi .

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com