bwiza.com
Urukundo

Nyirahabineza Jane asobanura uburyo abagore aribo baryoherwa cyane n’imibonano

Ingo nyinshi usanga zisenyuka ahanini biturutse ku kutuzuza ishingano hagati y’abashakanye, ugasanga uruhare rumwe rutuzuza neza amabanga yo mu buriri, ariko ahanini atari uko yanze uwo bashakanye ahubwo ari ubumenyi buke umuntu aba abifiteho.
Nyirahabineza Jane ni umugore w’umuvuzi, mu biganiro yagiye agirana n’ibitangazamakuru bitandukanye, bwiza.com ikaba yifashishije videwo zigaragara ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko hari ibyo abantu bitiranya cyangwa se ntibabe babifitemo ubumenyi, agaruka ku kintu kitwa Kunyonga, kunyaza n’ibindi umugore cyangwa umugabo ashobora gukora akanezeza uwo bashakanye mu buriri ko biryoshya imibonano ndetse bikanubaka umuryango ugakomera.

Nyirahabineza gira ati “ariko uzi, uzi kugirango wubake ugende usenyerwe n’imyitwarire mibi?, usenyerwe no kutamenya gukura umwanda mu nzira, usenyerwe no kutamenya gutegura ku meza, usenyerwe no kutamenya gutanga care, usenyerwe no kutamenya kunyonga?.

Nyuma yo kunenga ibi bishobora gusenyera umugore, anavuga ko n’umugore agomba kugira uruhare mu mibonano mpuzabitsina ari nabyo bwiza.com ibagezaho.
Ati “abadamu tubigisha kunyonga, ntabwo kurongorwa twenyine harongora abagabo, na twe abagore tugomba kubafasha, tugafashanya, niba habayeho igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina dufashanye, twese turaryoherwa, ariko abaryoherwa cyane ni abagore, kubera ko abagabo baba bakoresha imbaraga, na we rero gerageza mufashanye ntihagire ukoresha imbaraga, ni wo musingi w’urugo”.

Akomeza avuga ko mu gihe hari ibyanze, ko hari igihe biba bigaragaza ko hari ikibazo, hagati y’abashakanye ko baba bagomba kwicara bakagikemura.

Ati “mu gihe ubona kurongora no kurongorwa byananiranye, hari ikibazo hagati y’abashakanye, igihe ubona inzira yo kwinjiramo yabuze humye hari ikibazo, igihe ubona ashaka imyeyo utarabikoze hari ikibazo, ikintu gishobora kubaka urukundo hagati y’abashakanye ni ukurongorwa no kurongorwa neza, gusangira ku meza amwe, kujya inama ku bibatunga mujya inama uko umuryango wanyu watera imbere”.

Nyirahabineza kandi anavuga ko kurongorwa neza ari inzira y’iterambere, nk’uko byanagaragaye mu nkuru Bwiza.com yatambukije mu minsi yashize.

Ati “kurongorana biteguye bishobora gutuma ugera ku iterambere ukagira ubuzima buzira umuze, kubwirana ineza buhoro buhoro bishobora gutuma iminsi yanyu yicuma.

Tuzakomeza kubagezaho inkuru zijyanye n’amabanga y’urugo kuri bwiza.com, izijyanye no guca imyeyo, gutera akabariro n’izindi zifasha abari mu nzira yo kurushinga kimwe n’abazigezemo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Karamage faustin 02/09/2018 2:01 pm at 2:01 pm

Ntibitangajwe, abagore bashobora gusambana kenshi mu munsi kurusha abagabo!

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com