bwiza.com
Featured IBYEGERANYO Politiki

Urutonde rw’Abanyapolitiki n’abasirikare b’Abanyafurika batangajwe ko bapfuye ari bazima- AMAFOTO

Bamwe mu banyapolitiki n’abasirikare bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika bagiye babikwa ko bapfuye nyuma bikaza kugaragara ko ari bazima ndetse ko nta kibazo bafite. Urutonde Bwiza.com yabateguriye, rugaragaza bamwe muri aba bayobozi ko bagiye babikwa kubera izabukuru, uburwayi, urugamba ndetse no kwibeshya.

1.Mugabe Robert:

Mugabe ni umukambwe w’imyaka 94 y’amavuko akaba yaravuye ku butegetsi mu Ugushyingo 2017, nyuma y’imyaka 30 ari Perezida wa Zimbabwe.

Perezida Mugabe wagiye anyura mu bihe bikomeye guhera mu bwana bwe, ahamya ko hari igihe cyagiye kigera agapfa ariko nyuma akaza kuzuka.

Urubuga rwa Wikileaks rukunda gushyira hanze amabanga y’ibihugu bitandukanye, rwahamije ko uyu musaza yagiye ahangana kenshi na kanseri y’udusabo tw’intanga, ndetse ikaba ijya imuzahaza akajya muri Koma n’ubwo umubiri we ufite ubudahangarwa butuma yongera kumererwa neza abantu ntibabimenye.

Ubwo yazihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 88, Robert Mugabe mu ijambo yavuze na we ubwe yarabihamije, aho yagize ati: “Napfuye inshuro nyinshi, aho ninaho naciye kuri Yesu kuko we yapfuye rimwe azuka rimwe ariko njye nagiye mpfa kenshi nkazuka”.

Mu mwaka wa 2016, nibwo ibinyamakuru byinshi byatangaje inkuru y’igihuha ko Mugabe yapfiriye mu gihugu cya Singapore azize indwara y’umutima.

Mu kunyomoza aya makuru Leta yanyujije itangazo mu kinyamakuru cya The Herald rifite umutwe ugira uti “Perezida ameze neza kandi arakomeye” icyo gihe Mugabe yari ari mu kiruhuko ku mugabane wa Aziya, mu gihugu batashatse gutangaza bahamya ko ameze neza.

Nyuma Mugabe yaje kwigaragaza ko ari mutaraga, ndetse n’ubu nyuma yaho avaniwe ku butegetsi ni umukambwe ukomeje kumererwa neza mu gihugu cya Zimbabwe yarwaniye imyaka n’imyaka akakivana mu maboko y’Abazungu kigasubira mu maboko y’abaturage ba Zimbabwe.

2.Muhammadu Buhari

Buhari ni umusaza w’imyaka 75 y’amavuko, ni perezida wa Nigeria kuva mu 2015 by’umwihariko akaba yari na Liyetona jenerali mu gisirikare cya Nigeria.

Umwaka ushize nibwo Buhari yabitswe akiri muzima, ni nabwo yarwaye araremba , indwara yari arwaye ntiyatangazwa. Ku itariki ya 7 Nyakanga 2017 yajyanwe i Londres mu Bwongereza kuhavurirwa.

Yagarutse mu gihugu nyuma y’ukwezi avurirwa mu Bwongereza. Muri icyo gihe cy’uburwayi bwe nibwo ibinyamakuru byagiye bitangaza ko yapfuye nyuma bikagaragara ko ari ibihuha.

Visi perezida Yemi Osinbajo niwe wari wasigaye ayoboye igihugu ariko bigatangazwa ko aho yabaga arembeye mu Bwongereza, yagaruraga agatege akakirizwa amakuru menshi y’ibyabaye mu gihugu nibyo agomba gushyiraho umukono.

Mu karere k’ibiyaga bigali:

3.Gen Sultani Makenga:

Gen. Makenga yahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba za M23, zikaba zari zikarishye ndetse zinafite imbaraga zidasanzwe ugereranyije n’izindi nyeshyamba zari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mbere y’uko mu mpera za 2013 zihagarika imirwano, ari nabwo yari ikaze, ingabo za Congo (FARDC) zitewe ingabo mu bitugu na Monusco n’izindi ngabo za SADC zaziviragaho inda imwe, nibwo byatangajwe ko Makenga yarashwe arakomereka bikomeye.

Andi makuru yatangazwaga ko yapfuye biza kugaragara ko ari mutaraga ndetse n’amasezerano yo guhagarika intambara amaze gushyirwaho umukono ahungira muri Uganda.

Mu ntangiro z’umwaka wa 2017, havuzwe amakuru ko M23 yongeye kwisuganya ndetse hanabaho imirwano hagati yayo na FARDC, icyo gihe hahanuwe indege ebyiri z’igisirikare cya Congo kigatangaza ko izo ndege zari zigiye ahakekwaga abarwanyi ba M23.

Radiyo Okapi yatangazaga ko abasirikare barindwi baguye muri iyo mirwano barimo bane 4 ba M23, umwe ngo afatwa mpiri na FARDC.

Byatangazwaga ko uyu musirikare wafashwe na FARDC yatangaje ko Gen Makenga wari ubayoboye yarashwe agakomeretswa n’amasasu muri iyo mirwano ikaze.

Gen Makenga wabaga muri Uganda nyuma bigatangazwa ko yatorotse agasubira muri Congo, bikaza gutangazwa ko yarashwe, nabwo ibinyamakuru byatangazaga ko yapfuye, biza kugaragara ko ari muzima.

4.Gen. Laurent Nkunda:

Gen Laurent Nkunda yahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za CNDP, zarwanyaga ubugetsi bwa Congo-Kinshasa, ziharanira uburengenzira bw’Abavuga Ikinyarwanda muri icyo Gihugu kugeza mu 2009, tariki 2 Mutarama, ubwo yafatirwaga ku mupaka wa Congo n’u Rwanda agerageza kwinjira mu Rwanda.

Ku wa 31 Werurwe 2014, nibwo hacicikanye amakuru y’urupfu rwa Nkunda usanzwe afungiye mu Rwanda, abo mu muryango we ba hafi ndetse n’inshuti ze zibasha kuvugana na we aho afungiye, baza kunyomoza aya makuru bivuye inyuma ko ari ikinyoma.

5.Gen. Laurent Nkunda ni muntu ki?

Laurent Nkunda yavutse ku wa  2 Gashyantare 1967 mu cyahoze ari Zaire, i Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru. Yize Psychology muri Kaminuza ya Kisangani.

Yinjiye mu gisirikare cya FPR mu 1993 kugeza FPR ifashe ubutegetsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, akaba kandi yararwanye mu ntambara yo guhirika Mobutu mu mwaka 1997-1998, mu ntambara ya Kabiri ya Congo 2000-2003 yagizwe Major mu mutwe wa RCD aza kugirwa General mu ngabo za Congo mu mwaka wa 2004 ubwo habagaho guhuriza hamwe imitwe yose yarwaniraga muri Congo.

Nyuma Gen Nkunda yaje kwigomeka ku butegetsi we na Brigade ya 81 na 83 yayoboraga yigumira mu mashyamba yo mu karere ka Masisi, aho yashyizeho ubutegetsi bwihariye bwo kuyobora utwo duce, abushyiriraho n’urwego rwa Politiki yise Congrés National Pour la Defense du Peuple (CNDP).

Mu mwaka wa 2005, Laurent Nkunda yarezwe ibyaha bibangamiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa La Haye ICC, Muri 2002 yarezwe kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’abantu 160 i Kisangani mu guhosha imvururu zari zihari, aho bakanavugamo ko yishemo intumwa ebyiri za Loni zakoragayo iperereza. Ibi byose ariko, Gen Nkunda yarabihakanye.

5.Gen.Niyombare Godefroid:

Gen Niyombare w’imyaka 49 y’amavuko, yahoze ari umusirikare w’u Burundi, yamenyekanye cyane ubwo yageragezaga guhirika ku butegetsi Perezida Nkurunziza ku wa 13 Gicurasi 2015.

Ubwo iryo gerageza rya kudeta ryabaga ntirize kugera ku ntego, bamwe mu basirikare bari bamushyigikiye barafashwe barafungwa, we n’abari bamurinze babasha guhunga.

Kuva icyo gihe muri Gicurasi 2015, Niyombare ntiyigeze atangaza aho aherereye, amakuru akavuga ko yaba ari mu mashyamba ya congo, abandi bakavuga ko yaba ari muri kimwe mu bihugu bituranye n’u Burundi, andi makuru akavuga ko yaba yarapfuye.

Mu mwaka ushize nibwo ikinyamakuru JeuneAfrique cyasohoye inkuru zitandukanye z’ikiganiro cyagiranye na Niyombare ariko ntikigeze gitangaza aho aherereye.

Gen. Niyombare yavuze ko we n’abo ayoboye bahuriye mu mutwe w’inyeshyamba zirwanya u Burundi ((les Force républicaines du Burundi-FOREBU) biteguye gutera iki gihugu mu gihe inzira y’ibiganiro yananiranye.

6.Twagiramungu Faustin

Umusaza Twagiramungu w’imyaka 73 y’amavuko, ni umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda akaba aba mu gihugu cy’u Bubiligi.

Ku wa 25 Nzeri 2017, nibwo inkuru zatangiye gucicikana hibazwa niba koko Twagiramuntu yapfuye nyuma y’ikosa ryari ryakozwe kuri google Wikipedia, aho bagaragaza amwe mu mateka ye, igihe yavukiye by’umwihariko bakaba baranagaragazaga ko yapfuye ku wa 14 Nzeri 2017.

Twagiramungu yaje kwigaragaza ko ari muzima ndetse ko akomeje umukino wa politiki, yagize ati “Njyewe ndi muzima, keretse niba baravuze Twagiramungu Faustin izina rye ariko njyewe ndi muzima, keretse niba bashobora gutanga irindi tangazo bemeza ahari ko nazutse ariko ndi muzima….Njye we rero ndi kumwe na mungu kandi nkizera ko nzarama”.

Twagiramungu Faustin yabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda (1994-1995), mu mwaka wa 2003 yiyamamariza kuba Perezida atsindwa amatora, ubu akaba aba  i Bruxelles mu Bubiligi, akomoka mu cyahoze ari Cyangugu, ubu ni mu Ntara y’Iburengerazuba.

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Titi 26/08/2018 6:31 pm at 6:31 pm

Ntabandi se mwibagiwe

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!