bwiza.com
Imyidagaduro

Abanyatanzaniya bavuga ko ibyo Dream Boyz yakoze yigana  indirimbo y’umuhanzi  Beka Flavor nta bupfura burimo

Abaturage bakurikiranira hafi umuziki wa Tanzaniya baranenga bikomeye itsinda rya Dream Boyz ryo mu Rwanda bavuga ko ryiganye indirimbo y’umuhanzi Beka Flavour yitwa ‘Sikinai maze bagakora indi bise ‘ Romeo and Juliet’.

Babinyujije ku rubuga rwa You Tube, benshi mu bagiye batanga ibitekerezo bavuze ko ibyo Dream Boyz yakoze  nta bupfura burimo kandi ko bisubiza umuziki wo mu Rwanda.

Umwe muri aba witwa Adolf Musolini 16 yagize ati” Mwagize se  ngo ntituzamenya ko mwibye sitire (style), biti(beat) na tyuni(tune). Ibi sibyo. Mwakabaye mushyira mu gaciro”

Undi ku mazina ya Formelle Omar ati”  Mwakabaye mugira isoni zo kuba mwariganye indirimbo y’undi muhanzi. Youtube yakabaye ibarega”

Abandi nabo bigaragara ko ari abo mu Burundi bagiye bavuga ko bisa nk’aho ari amagambo y’Igiswahili bagiye bahindura mu Kinyarwanda.

Gicuba Nkuba ati” Bateruye Sikinai ya Beka Flavor, ni amagambo y’igiswahili bahinduye mu Kinyarwanda”

Ku rundi ruhande, Umuhanzi Beka Flavour yanenze cyane itsinda Dream Boyz ryo mu Rwanda nyuma yo kumenya ko iri tsinda riherutse gushishura indirimbo ye yiswe Sikinai rikayita Romeo na Juliet, gusa yongeraho ko ashimishwa n’urwego umuziki we ugezeho.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, umuhanzi Beka Flavour yatangiye agisha inama abamukurikira ababaza icyo yakorera aba bahanzi bo mu Rwanda, abatura agahinda yatewe no kumushishurira indirimbo n’uburyo yabajije itsinda Dream Boyz impamvu yamusubiriyemo indirimbo itamugishije inama.

Yagize ati: “Ndababaza bakavuga ngo sinshaka kujya gukora igitaramo iwabo niyo mpamvu bafashe umwanzuro wo kuyisubiramo ngo bikorere igitaramo ubwabo nasetse cyane.”

Itsinda rya Dream Boyz rigizwe n’abasore Mujyanama Claude uzwi nka  TMC na Nemeye Platini uzwi nka Platini mu ruhando rwa Muzika. Iri tsinda niryo ryegukanye irushanwa rikomeye ry’abahanzi PGGSS ku nshuro ya 7

Kanda hano wumve izi ndirimbo zombi.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com