bwiza.com
Amakuru IBYEGERANYO

Ibihugu 10 bizwiho kugira igipolisi gikabije mu guhohotera abo cyakabaye kirengera

Ubusanzwe abapolisi bi abashinzwe gutuma amategeko yubahirizwa mu gihugu. Akazi kabo ni ugukomeza ituze muri rubanda, gufata abanyabyaha, kugenzura ubugizi bwa nabi, ariko mu byo bashinzwe ntiharimo guhana. Ntabwo ari abayobozi bafata icyemezo cy’umuntu ukwiye kwicwa cyangwa guhanwa; bisobanura ko badashobora kugendana amategeko mu mifuka yabo. Nubwo bimeze gutyo, hirya no hino ku Isi hari ingero z’ibipolisi by’ibihugu bitandukira inshingano zabyo, ari nayo mpamvu twifuje kubagezaho ibihugu 10 bifite ibipolisi bizwiho guhohotera abo byakagombye kuba birinda.

10. Brazil

Igihugu cya Brazil cyakunze kuvugwa mu itangazamakuru kubera imikino ya Olympic giherutse kwakira mu mujyi wa Rio de Janeiro. Muri iki gihugu bivugwa ko igipolisi gikunze kwica abaturage iyo gihanganye n’abagizi ba nabi cyangwa kirwanya ibikorwa byo kwigarurira ubutaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Iki gipolisi ngo kinazwiho gufata ibimenyetso kikajya kubihisha mu rugo rw’umuntu kiba gikekaho ko Atari mwiza muri sosiyete kugirango bamwikize. Kinavugwaho kugendera ku irondaruhu aho usanga abirabura bo muri Brazil bakunze kwibasirwa n’igipolisi, aho impfu nyinshi usanga igipolisi kisobanura ko cyabikoze mu rwego rwo kwitabara (self-defence). Ikibazo kikaba ari ko ngo igipolisi kigerageza kurwanya ubugizi bwa nabi nacyo kibukoresheje.

9. Afghanistan

Muri iki gihugu haherytse gukwirakwizwa video umuntu wakekwagaho kuba Umutalibani yaziritswe ku modoka bagenda bamukurubana mu muhanda amaboko ye azirikiye inyuma y’umugongo amaguru aziritse ku mugozi wari ku modoka. Abayobozi b’igipolisi bamaganye iyo video bavuga ko ari impimbano, mu gihe nyamara ngo Gen Abdul Raziq wo mu gipolisi cya Kandahar azwiho gufata nabi abantu n’imfungwa, aho ngo benshi bakubitwa bikabije mbere yo kubageza mu rukiko. Mu rwego rwo kurwanya ubutalibani, ngo uburyo bukoreshwa bakaba basanga bukwiye.

8. Iran

Muri iki gihugu cya Iran ngo urebeye ku myigaragambyo ya Ashura yo mu 2009 wahita ubona ishusho y’ubugizi bwa nabi bw’igipolisi. Icyo gihe abapolisi n’aabayobozi batangaje ko iyo myigaragambyo yaguyemo abantu 36 mu gihe nyamara ngo hapfuye abarenze. Ashura ubusanzwe ngo ni umunsi hibukwa akarengane (injustice) mu mateka ya kisilamu. Ni umunsi Abasilamu b’Abashiites biyemeje guhagarika ubugizi bwa nabi n’akarengane, ariko igipolisi cyakoresheje ingufu zidasanzwe gikubita, kinarasa abari muri iyi myigaragambyo.

 7. Haiti

Ubugizi bwa nabi bw’igipolisi cya Haiti nabwo ngo bumaze kumenyerwa. Ibi bikaba byaragaragariye mu buryo leta y’iki gihugu yakoresheje mu guhindura ahantu nyaburanga Ikirwa cya Ile a Vache. Ngo aho gukurikiza inzira ziteganywa zirimo guha abaturage ingurane no kubimura, ibimashini bya rutura byaragiye bikajya bishyira amazu y’abaturage hasi, hagira uwibeshya ngo arashaka kwigaragambya agakubitwa nta kuvangura kuko ngo n’abagore n’abavuga butumwa batareberwaga izuba.

6. Kenya

Kenya ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika bigaragara kuri uru rutonde kandi kikaba kizwiho kubamo ruswa yo ku rwego rwo hejuru. Abaturage b’iki gihugu mu 2016 bakaba barigabije imihanda bamagana guverinoma na ruswa yayo, ariko bahura n’ibiboko n’inkoni bikabije by’abashinzwe umutekano, aho igipolisi cyakoresheje uburyo bwose bubi mu gutatanya abigaragambyaga.

5. U Burusiya

Ubwicanyi bubera muri kasho za polisi n’ubugizi bwa nabi bukorwa n’abapolisi mu Burusiya nabyo ngo ni ibintu bimenyerewe nubwo bitoroshye kubitangaza. Urugero ruheruka ni urw’uwitwa Sergei Pestov wahoze mu itsinda rya muzika ryamamaye mu myaka ya za 70. Uyu ngo yafatiwe iwe mu igaraje rye ashinjwa gutunga ibiyobyabwenge, ariko bukeye bwaho bamusanga ahantu yapfuye. Nubwo igipolisi cyo cyavuze ko cyari cyamurekuye muri iryo joro, abaharanira uburenganzira bwa muntu bo batekereje ibindi.

4.Somalia

Igipolisi cya Somalia kimwe n’igihugu ubwacyo byashegeshwe n’intambara hagati y’abaturage. Abapolisi basaga 1,000 batorejwe mu Budage bivugwa ko baburiwe irengero ndetse ko bagiye muri Al Shabab mu 2009. Iki gipolisi ngo ntigihembwa uko bikwiye, bigatuma bamwe mu bapolisi bashaka ubundi buryo bwo kuzamura amafaranga binjiza ugasanga bijanditse mu byaha cyangwa bashyigikira akarengane bagahabwa ruswa.

3. Misiri

Nk’uko bitangazwa n’ikigo, Nadeem Centre, ngo mu 2015 abantu bagera kuri 600 bavuze ko bakorewe iyicarubozo, abagera ku 40,000 batabwa muri yombi, abagera ku 1265 baburirwa irengero naho abagera kuri 267 baricwa. Ibi byose bikaba byaragiye bikorwa n’igipolisi mu gushyigikira ihirika ry’ubutegetsi rya Abdel Fattah el-Sissi.

2. Afurika y’Epfo

Imibare igaragaza ko abantu bicwa n’igipolisi muri Afurika y’Epfo igenda yiyongera buri mwaka, ku buryo ngo ibirego abaturage barega igipolisi byakiriwe mu nkiko ingengo y’imari y’igihugu yagenda ku rukiko honyine.

Imibare y’abakorerwa iyicarubozo n’abafatwa ku ngufu n’abapolisi kandi nayo ngo igenda izamuka buri mwaka nk’uko raporo zivuga. Mu 2016 honyine abantu 244 bakaba barishwe abagera ku 124 bafatwa ku ngufu bikozwe n’abapolisi.

1.Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nicyo kiza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’ibihugu bifite igipolisi gihohotera abo gishinzwe kurinda, ariko ngo bikaba byarafashe intera nyuma y’ibitero byo kuwa 11 Nzeri. Intambara yo kurwanya iterabwoba yakurikiye ngo yahaye abapolisi ubudahangarwa bwo kuvogera uburenganzira bw’abaturage, aho benshi bicwa kuko baketsweho ibikorwa binyuranyije n’amategeko. Inzirakarengane ngo ziricwa cyangwa zigahanishwa ibihano bikomeye nyuma y’urubanza rubogamye. Abantu benshi bicwa ngo usanga ari Abirabura.

 

Source: Wonderslist

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Zouzou 01/09/2018 3:28 am at 3:28 am

Mwiriwe! Mubuzemo igiporisi cy’u rwanda kuko ntacyo gihohotera imfugwa nako kirazica, mu buryo budasobanutse

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!