bwiza.com
Ahabanza » U Rwanda rushobora kwitandukanya na ICGLR rushinja kuba ntacyo yakoze mu myaka 12 imaze
Amakuru Politiki

U Rwanda rushobora kwitandukanya na ICGLR rushinja kuba ntacyo yakoze mu myaka 12 imaze

Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitieri y'Ububanyi n'Amahanga/Ifoto:Bwiza.com

U Rwanda rwaba ruri gutekereza kwitandukanya n’Umuryango wa ICGLR rwibaza ku ruhare rwawo n’icyo wakoze mu gukumira ihungabana ry’umutekano mu karere mu myaka 12 umaze ubayeho.

U Rwanda rurashinja Inama Mpuzamahanga ku Biyaga Bigari, ICGLR, kuba ntacyo ikora ku kibazo cy’abantu bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bahunze ubutabera n’imitwe yitwaje ibirwanisho ikorera mu karere, hirengagijwe amasezerano y’umutekano asaba ibihugu byose bigize ICGLR kugira icyo bikora.

ICGLR igizwe n’ibihugu 12 birimo u Rwanda, u Burundi, Congo-Brazzaville, Congo-Kinshasa, Centrafrica, Kenya, Sudan, Sudan y’Epfo, Tanzania, Uganda, Zambia, na Angola.

Mu butumwa yanyujije kuri twitter, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda ruteganya kuva burundu muri ICGLR ikazabanza igasobanura icyo yakoze mu myaka 12 imaze.

Ikinyamakuru The East African dukesha iyi nkuru kiravuga ko abakurikiranira hafi ibibera mu karere bavuga ko ibibazo by’imibanire itifashe neza hagati y’u Rwanda n’u Brundi yaba ari yo mpamvu y’ibyatangajwe na Ambasaderi Nduhungirehe.

ICGLR ikaba ifite icyicaro muri iki gihugu cy’u Burundi kitarebana neza n’u Rwanda kuva mu 2015 nyuma y’amatora yo mu Burundi ataravuzweho rumwe.

Guverinoma y’u Rwanda kandi ivuga ko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo no mu Burundi hari ibirindiro by’inyeshyamba za FDLR zifuza guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ku rundi ruhande ariko, abayobozi muri ICGLR bo bavuga ko uyu muryango hari byinshi wakoze birimo kuba u Rwanda n’u Burundi nubwo birebana ay’ingwe, ambasade z’ibihugu byombi zigifunguye, ndetse ngo n’inyuma y’amarido hari ingamba zo gukumira ihungabana ry’umutekano nubwo zidatangarizwa itangazamakuru nk’uko bitangazwa na Wilson Kajwengye, umuyobozi ushinzwe amahoro n’umutekano muri ICGLR.

Yongeyeho ko hari urwego rwayo rwahawe amabwiriza yo gushaka uburyo bwa dipolomasi bwo kugarura umwuka mwiza hagati y’abaturanyi nk’uko byasabwe muri Nyakanga mu nama ya ICGLR y’abaminitiri bo mu karere.

Mu cyumweru gishize ngo ICGLR n’amatsinda ya Loni bakaba baragize uruhare mu gushishikariza no kubarura abari abarwanyi ba FDLR mu burasirazuba bwa Congo bashaka gushyira intwaro hasi bagataha bagasubira mu muryango.

Kanda hano usome iyo nkuru hano

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!