bwiza.com
Ahabanza » Tanzania: Umuraperi w’umudepite, Professor Jay mu gahinda nyuma yo gupfusha se
Imyidagaduro

Tanzania: Umuraperi w’umudepite, Professor Jay mu gahinda nyuma yo gupfusha se

Professor Jay

Icyamamare muri muzika yo muri Tanzania akaba n’umunyapolitiki, Joseph Haule wamenyekanye ku izina rya Professor Jay, ari mu gahunda nyuma yo gupfusha umubyeyi we (se).

Ku wa Gatanu tariki ya 7 Nzeri 2018, nibwo Muzehe Leonard Stephen Haule ubyara Professor Jay, yitabye Imana mu bitaro byitiriwe mutagatifu Kizito (Saint Kizito Hospital) i Mikumi, azize indwara y’umuvuduko w’amaraso.

Ikinyamakuru Tuko, gitangaza ko Mzee Haule yapfiriye muri ibi bitaro, nyuma yo kuremba cyane ndetse byanemejwe ko ajyanwa mu bitaro bya Leta bya Muhimbili (Muhimbili National Hospital), kwitabwaho n’inzobere, apfa bitaraba.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Tuko cyo muri Tanzania, amakuru y’uru rufu rw’uyu musaza, yemejwe n’umuhungu we, Jay wari i Dodoma ubwo se yashiragamo umwuka, ngo umuhango wo kumushyingura ukaba uteganijwe ku wa Kabiri tariki ya 11 Nzeri 2018.

Professor Jay w’imyaka 42 y’amavuko, ni umuhanzi wakunzwe cyane n’indirimbo ze nka Nikusaidiaje yakoranye na Ferooz, Niamini,… mu mwaka wa 2015 akaba aribwo yatorewe guhagararira agace ka Mikumi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania ari umukandida w’ishyaka CHADEMA.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!