bwiza.com/Amakuru acukumbuye
Ahabanza » Min. Nyirasafari yasabye ihuriro rishya ry’abagore bari mu nzego z’ibanze kwita ku bibazo byugarije umuryango
Amakuru Iterambere ry'umuryango

Min. Nyirasafari yasabye ihuriro rishya ry’abagore bari mu nzego z’ibanze kwita ku bibazo byugarije umuryango

Abagize ihuriro rishya ry’abagore bari mu nzego z’ibanze mu Rwanda (Rwanda Network of Women in Local Government) basabwe kugira uruhare rufatika mu kwita ku bibazo bihangayikishije umuryango, no gukora ku buryo imiryango ibaho ubuzima bwiza.

Ibi ni ibyasabwe na minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Esperance Nyirasafari, ubwo hatangizwaga iri huriro, rigamije kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa bari mu nzego z’ibanze binyuze mu kubigisha no kububakira ubushobozi.

Iri huriro ni igitekerezo cy’Ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) rikazakora nka rumwe mu rwego rwaryo rugamije kongera ubushobozi abarigize bwo kurushaho gukora neza.

Mu ijambo rye, minisitiri Nyirasafari yashimye RALGA kuri iki gitekerezo avuga ko ari intambwe mu bijyanye no kongerera ubushobozi abagore bikazuzuzanya n’izindi nzego zisanzwe n’imikorere.

Yavuze ko bizuzuzanya n’imirimo Inama y’Igihugu y’Abagore isanzwe ikora mu kongerera ubushobozi abagore.

Yakomeje avuga ko iri huriro rishya rigomba kugira uruhare rugaragara mu kwita ku bibazo byugarije umuryango by’umwihariko ibyo kugwingira n’imirire mibi mu bana, guhangana n’amakimbirane mu miryango n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, by’umwihariko gutera inda abana batagejeje igihe n’ibindi.

Naho mu ijambo rye, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, yashimye nawe iri huriro rishya n’uruhare RALGA igira mu kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze, yongeraho ko guverinoma yiteguye gushyigikira uyu mugambi.

Komite nyobozi y’Ihuriro ry’abagore bari mu nzego z’ibanze iyobowe na Meya Rwakazina (hagati)

Abagize iri huriro ni abagore bose bari mu nzego z’ibanze, uhereye mu Mujyi wa Kigali ukagera ku rwego rw’utugari. Komite igizwe n’abantu 5 ihagarariwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Marie-Chantal Rwakazina watorewe kuyobora amezi atandatu (6). Yungirijwe na Beatrice Mukankuranga, umunyamabanga wa njyanama y’Akarere ka Ngoma, Solange Umutesi, Visi Meya ushinzwe imibereho mu Karere ka Nyanza, na Julie Nyirahabimana na Berthilde Mukantwali nk’abajyanama.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com