bwiza.com
Ahabanza » Ntiduteze kudohoka, kugeza igihe tuzaba nta bwandu bushya bwa Virusi itera SIDA dufite- Mme J. Kagame
Featured Iterambere ry'umuryango

Ntiduteze kudohoka, kugeza igihe tuzaba nta bwandu bushya bwa Virusi itera SIDA dufite- Mme J. Kagame

Uturutse ibumoso, Min. w'Ubuzima, Diane Gashumba na Madamu J. Kagame

Madamu Jeannette Kagame avuga ko Leta yiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo harandurwe burundu ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu bana bavuka.

Ibi umufasha w’umukuru w’igihugu yabitangarije kuri Petit stade mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2018, ubwo yatangizaga ubukangurambaga [Free to Shine] “Umwana Wanjye, Ishema ryanjye”, bugamije kurandura Virusi itera SIDA, mu bana bavuka no gufasha ababyeyi babo kubaho neza.

Avuga ko mu 2001, u Rwanda rwatangiye gahunda yo gufasha ababyeyi batwite bafite Virusi itera SIDA kurinda abana babo. Muri 2011, rwiyemeza kurandura burundu Virusi itera SIDA, umubyeyi yanduza umwana amutwite.

Mu mwaka wa 2015 ngo imibare yagaragazaga ko ingamba zafashwe zo kugabanya abana bavuka banduye, nibura yari imaze kugera ku kigero kiri munsi y’abana babiri ku bana ijana.

Ati “Mu 2016, nabwo twari hano, dutangiza ubundi bukangurambaga bwari bugamije kwibukiranya uruhare dufite, mu kurandura burundu Virusi itera SIDA mu rubyiruko,… Ntiduteze kudohoka, kugeza igihe tuzaba nta bwandu bushya bwa Virusi itera SIDA dufite mu Rwanda. Ni inzira twiyemeje, kandi igikomeza”.

Akomeza avuga ko mu biganiro Imbuto Foundation ikorana n’Urubyiruko rwavukanye Virusi itera SIDA, basanga bafite ikibazo cyo guhabwa akato mu muryango, cyane cyane ngo iyo hari abandi bana, bagize amahirwe yo kutanduzwa n’ababyeyi babo. Hari kandi ngo n’ abahabwa akato aho biga, ndetse bamwe bigatuma bahagarika imiti cyangwa bakayifata nabi.

Kubera ko hari bamwe bavukanye ubwandu bwa Virus itera SIDA, ndetse bahabwa imiti buri munsi n’ababyeyi babo igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA, ibi ngo bibatera guhorana ihungabana mu gihe baba batababwije ukuri, bo ubwabo bakaba babimenya babibwiwe n’abandi.

Ati “Iyo aba bana bamenye ukuri, batarakubwiwe n’ababyeyi, bamwe bariheba, bikabagora kwiyakira no gufata imiti neza. Ibi byose bikagira ingaruka ku budahangarwa bw’umubiri wabo”.

Madamu Jeannette Kagame arasaba Abajyanama b’Ubuzima n’abakora ku bigo nderabuzima kongera ingufu mu gukurikirana by’umwihariko ababyeyi batwite, baba abubatse, cyangwa abangavu batwita imburagihe, babakangurira kwipimisha hakiri kare.

Arasaba kandi n’abakozi b’ibigo nderabuzima, gufasha abo basanze baranduye kwiyakira, no gukurikiza gahunda ya muganga kugira ngo barinde abana bazavuka kwandura. Ati “Mudufashe kwigisha ababyeyi b’abana bafata imiti kumenya uko babaganiriza, kuko twasanze aho ababyeyi bafasha abana kwiyakira, bituma bafata imiti neza, bakiga, kandi bagatsinda nka bagenzi babo”.

Yizeje abana kuzaharanira buri munsi icyatuma bagira ubuzima bwiza, ko ari bo mizero y’igihugu. Ababwira ati “Uru Rwanda, rwavuye kure, ni ngombwa ko ibyo mukora byose, muharanira kuzaruteza imbere”.

Madamu Jeannette Kagame ashimira Leta y’u Rwanda, yakomeje guhangana n’iki kibazo; hagaterwa intwambwe ishimishije mu guhindura imyumvire no kugabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!