bwiza.com
Amakuru Iyobokamana

Ni iki cyaba gikurura amakimbirane hagati y’Abasilamu n’Abanyaburayi?

Umunyarwanda, Ntagengwa Servil Omar uba mu gihugu cy’u Bubiligi akaba asanzwe asengera mu idini ya Islam, aratanga igitekerezo cye ku mibanire y’iri dini n’abaturage b’ibihugu by’u Burayi bw’i Burengerazuba. Arasobanura impamvu eshatu zigaragaza uburyo iri dini n’ibi bihugu bibanye bisa n’ibihanganye.

Mu gitekerezo cye, atangira agira ati ‘Ni iyihe mpamvu ituma usanga Ubusilamu busa n’ubuhanganye na Occident (westeners) cyangwa se n’u Burayi muri rusange. Nibutse ko Uburayi (Europe) bitandukanye na Occident kuko Occident ni ibyo bita Géo-économique(ibijyanye n’ubukungu) naho u Burayi bikitwa Géo-culturel (ibijyanye n’Umuco).

Zimwe mu mpamvu ziri gutuma bisa n’ibihanganye:

Ni iyihe mpamvu ituma usanga Ubusilamu busa n’Ubuhanganye na Occident (westeners) cg se n’Uburayi muri rusange. Nibutse ko Uburayi (Europe) bitandukanye na Occident kuko occident ni ibyo bita géo-économique (ibijyanye n’ubukungu) naho Uburayi bikitwa géo-culturel (ibijyanye n’Umuco).

Umuntu wese abona ko uwo mubano utifashe neza na gato. Turifuza kugerageza kwibaza impamvu zabiteye, ariko kubera ko ari ikibazo kimaze igihe kirekire, turabivuga mu magambo avunanguye.

Witegereje usanga impamvu zikomeye zaba nk’eshatu (3)

1.Impamvu y’iyobokamana (conflit Théologique) : Ngira ngo muzi ko amadini yitwa ko yayobotse Imana imwe ari atatu akomeye : Abayahudi, Abakrisitu n’Abasilamu. Aya madini urete n’ibyo usanga mu bitabo byayo (bibiliya, ivanjiri na coran) bishobora kumvikanisha itandukaniro ndetse ryabyara n’ihangana urebye nabi, ubundi yose avuga ko akomoka ku Mana imwe, bisa rero n’igitangaza kuba aho kuzuzanya ahubwo ahangana nk’abacyeba.

Amakimbirane ya mbere (conflit) aturuka ku cyitwa Ubwikanyize bushingiye ku kuba arijye jyenyine weretswe ukuri. Ibyo byatumye Abayahudi bumva ko aribo Muryango watoranijwe n’Imana bakagira bati “nitwe Imana yatumye ku bantu, ushaka kumenya iby’Imana ajye atugana tumubwire kandi tumuyobore”.

Aho Yezu avukiye banze kumwemera kuko kuri bo ubutumwa bw’Imana bwasohoye, banavuga ko ari nayo mpamvu bamwishe. Abakristu nabo nyuma y’uko Paul Sauli avaniye idini ya Yezu (ivanjili) muri Palestine akayizana i Roma ikigishwa mu Kigeleki, baje gushyiraho ihame rivuga riti “Hanze ya kiliziya nta gakiza, nitwe dufite ukuri, ushaka gukiranuka aze iwacu, abandi barayobye”.

Aho ubutumwa bwa coran buziye Abakrisitu barabwamaganye kuko kuri bo Yezu yarangije urubanza. Coran nayo iza muri uwo murongo maze iravuga iti “idini ryemewe ku Mana ni Islamu, ibitari ibyo ni ubuyobe (ariko aha ikitwa isilamu gishingira ku nyigisho ziboneka muri hadith yavuzwe na Malaika waje kubyigisha Muhamad ari mu musigiti) cora 3:19, 3:85. Ngiyo impamvu ya mbere y’ukutumvikana bishingiye ku iyobokamana.

2.Impamvu ya kabiri ishingiye ku muco: [Hano ndashaka kuvuga cyane icyitwa modernité].

Muzi ko kuva mu kinyejana cya 15-16 i Burayi hadutse ibyitwa modernité (nta zina mbona mbyita mu Kinyarwanda).

Ijambo modernité rifite ibisobanuro byinshi (polysémique) kuko biterwa n’urisobanuye (philosophe, historien, sociologue, linguiste etc.. ngenekereje bose benda guhuriraho ku bintu nka bitatu bikomeye : – rationalité scientifique et technologique (Ubuhanga), Ubwigenge bwa Muntu, aha igikomeye ni ukwirinda gushingira ku zindi mbaraga nk’iz’Imana (autonomisation de l’individu) no gutandukanya inzego (separation des spheres).

Icyitonderwa: dutandukanye icyitwa modernité intellectuelle na modernité matérielle cg modernisme iyi ikaba ishingiye ku bintu: imodoka, indege, amazu, imihanda amamashini etc…

Iyo tuvuga ni modernité intellectuelle ariyo ishingiye kuri biriya biri hejuru, ngira ngo murabona ko Abasilamu n’abo mu Burengerazuba batangiye gutandukana kuko ishingiro ry’imitekerereze ya kisilamu ishyira imbere Imana mu gihe abandi bayigiza inyuma kure.

3. Ikindi mu gika cya gatatu cya modernité itandukanya inzego : idini ritandukana n’ibindi, ariho hava ibyitwa sécuralisation na laïcité. Mbere y’uko nkomeza ku mpamvu ya gatatu, ngira ngo murabona ko izo mpamvu zombi zihagije kugira ngo umubano we gushoboka. Umusilamu ibye abikesha Imana, mu gihe abo mu Burengerazuba ibyabo babyiyitirira, icyo badashoboye ntikibaho.

Ipfundo rikomeye. Nibutse ko kuva mu kinyejana cya 8 Abasilamu binjiye mu Bufaransa (mu ntambara yiswe iya Poitier) no mu Kibaya cya Méditerranée y’Amajyaruguru (cyane muri Andaluziya ya Espagne ……).

Kuva mu cyiswe Révolution y’Abafansa n’Abongereza, iby’idini babitesheje agaciro, maze kugaragaza idini ndetse bahereye kuri Gatolika yabo, bisigara byitwa privé, idini rihinduka igikorwa cya nyiracyo. Ikibazo : Ku busilamu bugomba kugaragara : Iminara, adhana, gusali, ibitambo biragenda bite muri iyi si itakibishaka. Ibi nibyo tuzakomerezaho ubutaha ndetse n’impamvu ya gatatu, noneho turebe n’ingaruka zabyo uyu munsi.

Ntagengwa Omar Servil ni muntu ki?

Ntagengwa Omar Servil, ni umugabo, arubatse, afite umugore n’abana bane, yavukiye mu Karere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo mu mwaka wa 1962, we n’umuryango we bakaba batuye mu Bubiligi.

Kuva mu mwaka wa 1986, yatangira akazi ari umucungamutungo kugeza kuri jenoside muri 1994. Nyuma ya jenoside yakoze mu bigo by’ubucuruzi, ndetse aba n’umucuruzi. Nyuma yakoze mu mushinga w’abanyamerika warebanaga n’iby’Inkiko Gacaca mu Rwanda, nyuma aza gukorana n’umuryango w’amahoro w’Abanya-Canada.

Mu mwaka wa 2005 nibwo yavuye mu Rwanda ajya gutura mu Bubiligi, agezeyo yize ibijyanye n’imico itandukanye no guhosha amakimbirane (Inter-culturalité et gestion des conflits); muri kaminuza ya Louvain yahize mw’ ishami ry’Ubumenyi mu bijyanye n’amadini n’ imibereho y’abantu “Sciences religieuses et Sociales: Islam dans le monde contemporain”.

Muri 2007 yafatanije n’abandi gushinga umuryango uharanira guteza imbere Umuco w’abimukira n’ingaruka zabyo ku bana bakurira mu mahanga witwa KARIBU. Umwaka ushize wa 2017 afatanije n’abandi banyafurika bashinze Umuryango uharanira Amahoro, bawushingira I Ougadougou muri Burkina Faso [Union Panafricaine des Bâtisseurs de Paix UPABP] akaba ahagarariye ishami ryawo mu Bubiligi.

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Zuma 13/09/2018 6:43 am at 6:43 am

Uyu mugabo w’umu anwaru (igice kirwanya AMUR) azabanze asobanure uko mu mwaka w’1993 ishyirahamwe ryafashe bugwate abaturage muri wuartier matheus. Icyo gihe bakabs bari biyambitse nka ISS

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com