bwiza.com
Featured mu Rwanda

Amajyaruguru: Umuhanda Base–Rukomo wasize bamwe mu baturage mu manegeka

Bamwe mu baturage baturiye umuhanda mushya wa kaburimbo uhuza uturere twa Rulindo na Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko uyu muhanda wabasize mu manegeka. Ibyobo byacukuwe birarangaye, imihanda mito iwujyamo irafunze, ndetse amazi awuvamo arabasenyera.

Mu mudugudu wa Gatete, akagari ka Kamushenyi mu murenge wa Kisaro, ku gasongero k’umusozi hahindutse ibihanamanga, zimwe mu nzu ziranugitse. Twumviyimana Patrick, ni umwe mu baturiye iki cyobo. Agira ati, “batwishyuye amafaranga 400 kuri metero kare imwe, batubwira ko nibamara gucukura urujage bazazana irindi taka bakahasubiranya tukabona imirima yacu. Dore umwaka umaze kurenga, ubu tugendana ubwoba twigengesereye, abana n’amatungo bigwamo buri munsi”.

Aha atanga urugero rw’umukobwa wiga kaminuza wahanutse  ku mugunguzi w’iki cyobo ari nijoro, ku bw’amahirwe ntiyapfa, ajyanwa kwa muganga yavunaguritse.

Mu kagari ka Murama naho, inzu z’abaturage n’urusengero rwa Assemblee de Dieu biranugitse. Abahasengera bavuga ko amazi arenga mu binogo azabatera malariya, kandi abana bahasengera ntibabona uko bakina ngo batagwamo.

Umurenge wakanguriye abaturage gutanga ibyo munsi y’ubutaka ku buntu

Pasiteri Gahitsi Jean de Dieu, umushumba w’urusengero Assemblee de Dieu mu Kisaro, avuga ubuyobozi bw’umurenge bwafashije sosiyeti CHICO ikora uyu muhanda kumvisha abaturage ko ibyo munsi y’ubutaka atari ibyabo, ko iby’umuturage ari ibiri hejuru. Bityo ku butaka bungana n’igice cya hegitari, uru rusengero rwahawe amafaranga ibihumbi 70, nabyo kubera amashaza n’ibiti by’inturusu barimbuye.

Mu masezerano atanditse uyu mushumba ashingiraho, ngo CHICO yifashishije ubuyobozi bw’umurenge wa kisaro bemeye ko bazataba ibinogo bagasubiranya ubutaka bakaringaniza. Nyamara ngo umwaka urarenze bidakozwe, kandi uru rusengero mu igenzura rwanditswe mu ziri mu manegeka kubera ibi bihanamanga.

Pasiteri Gahitsi ati, “maze kujyayo incuro zirenga eshanu njya kwibutsa, bakambwira ko babiziranyeho n’umurenge. Ngo bazaza gusubizaho imihanda baciye, babone no gusiba ibinogo”.

Ku bw’uyu mushumba, ngo ibidendezi by’amazi bihateza umwanda kandi bizana imibu, ikindi ni uko umukingo uhanamye ushobora guteza impanuka.  Anababazwa n’uko barenze ku masezerano bagacukura no munsi y’urusengero bakarusiga runegetse, kandi batarabivuganye.

Imihanda mito irafunze, abaturage bari mu bwigunge

Mu gukora uyu muhanda, imihanda iwinjiramo yarasibwe. Uhereye mu karere ka Gicumbi ahitwa ku Mukeri, ibarizo n’ibagiro bishya biri hejuru y’umuhanda, nta modoka cyangwa moto bihagera.

Ahitwa mu Kabuga ka Muriza, iburyo, umuhanda ujya Rugandu no ku mashuri ya Rwagihura ntukora. Ibumoso naho mu mudugudu wa Gatovu, hari imihanda ibiri yajyaga mu birombe by’umucanga n’amabuye, ndetse n’uwajyaga ku matanura y’amatafari. Iyo yombi ubu ntigikora, abari batunzwe n’iyo mirimo bari mu bwigunge.

Abacukura umucanga n’amabuye babitwara ku mutwe babigeza ku muhanda. Ibi ngo byatumye ibi bikoresho bihenda, kandi noneho abashoferi babipakira bavuga ko babona ikamyo imwe nayo ipakirwa amasaha atatu, mu gihe imihanda ikigerayo bapakiraga incuro eshanu ku munsi.

Biramahire Barthazar ukuriye itsinda ry’abacukukuzi avuga ko bahombye cyane. Ati, “ iriya mihanda nitwe abaturage twayiharuriye, ngo idukure mu bwigunge n’ubushomeri. Abaturage 68 bari batunzwe n’ubucukuzi bakiteza imbere, binyuze mu mutamenwa bazigamagamo. Ku mwaka twagabanaga miliyoni 12 none ubu ntizirenga enye, mu myaka hafi ibiri tumaze tudakora ubu tuba tugeze kuri miliyoni 30”.

Avugira abahinzi, Biramahire avuga ko abahinga imboga mu gishanga cya Nyamugari muri aka kagari ka Kamushenyi bari basigaye batumiza ifumbire ikaza mu modoka, kandi n’umusaruro zikaza kuwutwara. Ati, “none ubu basubiye ku gatebo, ifumbire ntibageraho, imvune ni nyinshi kandi nta musaruro”.

Ugeze muri santeri ya Kisaro, imihanda n’utuyira byajyaga mu ngo z’abantu birafunze. Ufite igare arariteruka, ufite moto n’imodoka abisiga ku muhanda. Ibi biraterwa n’uko mu gukora umuhanda batashyizeho uturaro twambuka imiferege, ahandi bagiye batengura imihanda ku buryo abubaka bagomba gusiga ibikoresho ku muhanda bakabyikorera ku mutwe.

Imwe muri iyi mihanda ifunze, harimo uwakomezaga ukagera ku Muhihi, ahari ivuriro, amashuri na Kiliziya; ngo ibyo byose ubu abaturage ntibabasha kubigeraho. Kugeza umurwayi kwa muganga ubu ni ukumuheka kugera kuri kaburimbo, mu gihe mbere bahamagaraga ambulance cyangwa hakitabazwa amapikipiki.

Umukozi wa CHICO ushinzwe kuyihuza n’abaturage Nsengiyumva Peter, ari nawe wagize uruhare runini muri urwo rugendo, avuga ko umurenge uzi gahunda neza. Avuga ko bateganya kuzasubiranya ibinogo batera ibiti by’imbuto. Ati, “ ntibazaringaniza umusozi uko wahoze, ariko bagabanya ubuhaname. Ubu byo nka hariya Kamushenyi banatangiye kuhasubiranya”.

Ku birebana no gukora imihanda, avuga ko bikorwa nyuma. “ati byose umurenge urabizi, na mission de controle –ubugenzuzi- buba bubizi kugira ngo abazayikora bazishyurwe na RTDA”.

Mu buyobozi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru uyu muhanda ucamo, Gatabazi Jean Marie Vianney yemeye kutuvugisha arangije inama ejo, tumuha ubutumwa bugufi bwerekana ikibazo, turamwibutsa yemera ko atuvugisha ageze mu biro uyu munsi tariki ya 13 Nzeri, magingo aya twandika ntarabasha kuboneka.

Urugo rwumuturage ruranegetse, kisaro murama
Urusengero munsi no haruguru, rusigaye runugitse. Bishyuwe ibihumbi 70 gusa
Ufite imodoka ayisiga Ku muhanda
 Abakorera hafi y’uyu muhanda bahorana impungenge zo kugwa muri rigoli
Inzu, ibikorwa remezo mu manegeka
Umuturage yahawe ibihumbi 300, ngo inzu ye nigwa bazamwimura

 

Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!