bwiza.com
Amakuru Politiki

Musanze: Guverineri Gatabazi arasaba abaturage kwirinda icyabateza amakimbirane

Guverineri Gatabazi JMV

Kuri uyu wa 11 Nzeri  Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze ku bufatanye n’ubuyobozi  bw’Intara y’Amajyaruguru  basuye inteko z’abaturage bo mu mirenge ya Cyuve na Kinigi yose yo mu karere ka Musanze.

Muri ibi biganiro abayobozi basabye abaturage  kurwanya ikintu cyose cyateza amakimbirane mu miryango,yaba yanabaye bakihutira kuyacyemura nta muturage uyaguyemo cyangwa ngo ayakomerekeremo.

Mu murenge wa Cyuve ibi biganiro byari byitabiriwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze SP Patrick Butera ndetse n’umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru  Gatabazi Jean Marie Vianney.

Guverineri Gatabazi  yasabye abaturage kujya baharanira kurwanya icyatuma mu miryango hagaragaramo amakimbirane. Yagaragaje ko akenshi amakimbirane mu miryango akunze guturuka ku kutumvikana ku mikoresherezwe y’imitungo, abasaba kujya babana mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bakimakaze umuco nyarwanda.

“Akenshi amakimbirane mu miryango aturuka ku mitungo y’umuryango, turabasaba kujya mubanza gusezerana imbere y’amategeko kandi mugire urukundo mu miryango.”

Yakomeje asaba abaturage n’abayobozi ku nzego z’ibanze kujya bihutira ku menya imiryango ifitanye ibibazo, bikemurwe nta muntu urabisigamo ubuzima.

“Turasaba ko guhera mu midugudu mwazajya mumenya imiryango ifitanye ibibazo mubikemure hakiri kare, ibibananiye mubigeze ku zindi nzego zisumbuye ariko ntihazagire umuntu wica undi cyangwa ngo amukomeretse.”

Mu kiganiro cyatanzwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze Superitendent of Police (SP) Patrick Butera yasabye abaturage kurwanya ibiyobyabwenge kuko nabyo bikunze kuba intandaro y’amakimbirane mu miryango.

Yagize ati:”Uyu murenge wa Cyuve ni inzira icishwamo ibiyobyabwenge, turabasaba kugira uruhare mu kubirwanya mutanga amakuru y’abantu babicuruza n’ababikoresha.”

Mbere yo gusoza inama abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo banatanga ibitekere, bagaragaje ko bishimiye kuba abayobozi bafase umwanya bakabaganiriza ku ngingo zibafasha kubaho neza.Biyemeje ko bagiye gushyira mu bikorwa inama zose bagiriwe,biyemeza kujya batangira amakuru ku gihe ku kintu cyose cyashaka guhungabanya umutekano w’igihugu .

Kuri uyu munsi kandi  ibiganiro nk’ibi  byanabareye mu murenge wa Kinigi mu kagari ka Nyabigoma mu mudugudu wa Nyakikina. Umuyobozi wa Polisi mu murenge wa Kinigi Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Pierre Karegeya yasabye abaturage  kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge  ahbwo bakagira uruhare mu kubirwanya  byo ntandaro y’ibindi byaha byose.

Yasabaye abaturage gukomeza ubufatanye n’iznego z’umutekano mu kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe.Abaturage banakanguriwe kwitabira gahunda za leta nko kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu buzima ndetse n’izindi gahunda ibagenera zigamije kubateza imbere mu mibereho  yabo.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!