bwiza.com
Ahabanza » Uganda: Umugabo yatemaguye umugore  utwite n’umukobwa yibyariye
Amakuru

Uganda: Umugabo yatemaguye umugore  utwite n’umukobwa yibyariye

Umugabo  w’imyaka 25 utuye mu karere ka Nwoye byamenyekanye ko yatemaguye umugore we w’imyaka 20, Grace Awuma w’imyaka 20 amuryoza kuba yaba yaramwanduje Sida.

Uyu mugabo nk’uko  inkuru dukesha Dailymonitor ibitangaza, yatemaguye umwana we w’umukobwa, Angel avuga ko ngo nta mpamvu yo kubaho ufite umwana kandi utegereje urupfu.

Uyu mugabo yabwiye abakozi b’iperereza ko yabishe   akabashyingura mu murima uri inyuma y’urugo rwe maze mu mva imwe.

Iby’uru rupfu  byamekenye nyuma yaho nyirabukwe w’uyu mugabo, Hellen Abur atanyuzwe n’ibisobanuro yahawe n’umukwe we ku bijyanye n’irengero ry’umukobwa we n’umwuzukuru maze akitabaza polisi yo muri ako karere.

Uyu mukecuru utuye mu Karere ka Amur kari mu birometero 80 yagizize amakenga nyuma yo kumara umwaka wose nta gakuru yumvise kava aho umukobwa we atuye.

Nyuma ya mezi 19 ibi bibaye, uyu mugabo yokejwe igitutu n’abaturage ndetse n’abo mu muryango w’umugore we maze ahitamo kwitanga kuri polisi kandi akaba yemera iki cyaha.

Aya makuru yemezwa kandi n’Umuyobozi w’Akarere ka Nwoya, Patrick Oryema avuga ko babimenye binyuze ku kirego bashikirijwe na Hellen Abur.

Yagize ati” Ibi natwe byaradutnguye, twari tumaze umwaka tutarabimenya. Turanenga iki gikorwa kuko kwandura virusi itera Sida bitavuze ko wakwica umuntu kuko iravurwa”

Abayobozi bavuga ko imfu zimaze gufata indi ntera muri aka gace kuko ngo abantu basaga 25 bamaze gupfa biyahuye.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com