bwiza.com
Ahabanza » Amaherezo u Bufaransa bwemeye ko bwakoresheje iyicarubozo muri Algeria
Amakuru Politiki

Amaherezo u Bufaransa bwemeye ko bwakoresheje iyicarubozo muri Algeria

Igihugu cy’u Bufaransa ku nshuro ya mbere cyemeye ko cyakoresheje iyicarubozo mu gihe cy’intambara yo guharanira ubwigenge muri Algeria mu myaka ya za 50. Kuri uyu wa kane, itariki 13 Nzeri, Perezida Emmanuel Macron yavuze ko Maurice Audin (ku ifoto), umwe mu mpirimbanyi z’ubwigenge zagenderaga ku matwara ya Gikomunisiti waburiwe irengero mu 1957, yapfuye azize iyicarubozo yakorewe ubwo Algeria yari igikolonijwe n’u Bufaransa.

Perezida w’u Bufaransa wasuye umupfakazi wa Audin kuri uyu wa Kane, yanaboneyeho gutangaza ko hagiye gufungurwa ishyinguranyandiko ku bintu bijyanye n’izimira ry’abasivili n’abasirikare, b’Abafaransa n’Abanya-Algeria.

U Bufaransa bwemeye akababaro bwateye Algeria mu gihe cy’ubukoloni

Mu ntambara yabaye hagati y’1954 kugeza mu 1962, yatwaye ubuzima bw’abaturage ba Algeria miliyoni n’igice, ingabo z’u Bufaransa ngo zahize bukware abarwanyi baharaniraga ubwigenge bw’igihugu u Bufaransa bwari bumaze imyaka igera ku 130 bukolonije.

Perezida Macron akaba yabwiye umupfakazi wa Audin ati: “Ikintu cyonyine ndi gukora ni ukwemera ukuri.

Josette Audin akaba yabwiye itangazamakuru aho yari iwe mu burasirazuba bw’inkengero za Paris, ko Atari yiteze ko uyu munsi uzagera.

Uhereye kuri Perezida Jacques Chirac mu 2003 nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ikomeza ivuga, abayobozi b’u Bufaransa bagiye bamagana akababaro kwigarurira Algeria byateye abaturage, ariko nyuma bakivuguruza mu magambo.

Muri abo bose ariko kugeza kuri Macron, ntawari waremeye uruhare rw’u Bufaransa mu iyica rubozo ryakorerwaga abanyururu b’Abanya-Algeria. Mu gihe cy’intambara Guverinoma y’u Bufaransa yagenzuraga ibinyamakuru, ibitabo na filimi zavugaga ko yakoreshaga iyicarubozo. Nyuma y’intambara ngo kuvuga ko ingabo z’u Bufaransa zakoze aya mahano byabaga ari nk’ikizira mu muryango w’Abafaransa.

Ese umuntu yavuga ko amaherezo u Bufaransa buzageraho bukemera n’uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi? Kuzabyemera hashize imyaka nk’iyi isaga 50 se byo bizafasha iki abahekuwe ko abenshi bashobora no kuzaba batakiriho?

 

Izindi wakunda

Bwiza.com