bwiza.com
Amakuru Politiki

Guverinoma irateganya kuzaba yisubije ubutaka bwayo bwigaruriwe bitarenze muri Kamena 2019

Mukamana Esperence, Umuyobozi Mukuru wa RLMUA

Kugeza mu kwezi kwa Kamena mu mwaka utaha wa 2019 ngo Guverinoma y’u Rwanda izaba yamaze kugaruza ubutaka bwayo bwigaruriwe ndetse bukandikwa ku mazina y’abantu ku giti cyabo n’abayobozi b’ibanze nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka (RLMUA).

Mu ntangiriro z’uku kwezi, RLMUA nibwo yasubukuye igikorwa cyo kubarura ubutaka bwa leta ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ku rwego rw’uturere n’imirenge. Ibi bikaba byaraje nyuma y’aho bigaragariye ko hari abantu bamwe bahinduye ubwabo ubutaka bwa leta, by’umwihariko amashyamba n’ibishanga.

Umuyobozi Mukuru wa RLMUA, Esperence Mukamana, avuga ko hashyizwe ingufu nyinshi mu kumenya ko Abanyarwanda bose bafite ibyangombwa by’ubutaka bwabo. Gusa, ngo guverinoma yo ntifite amakuru ahagije akenewe mu kubarura neza ubutaka bwayo nubwo ifite imibare  y’uburyo bwo kumenya ibibanza hagendewe kuri code yihariye buzwi mu Cyongereza nka Unique Parcel Identifier (UPI).

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Esperence Mukama yavuze ko mu gihe cyo kubarura hari ibice bimwe by’ubutaka bwa leta, babashije kubonera amakuru mu buryo bworoshye bakabwandika, ariko hari ikindi gice batabaruye kubera ko nta muntu wari uhari wo kubaha amakuru yizewe cyangwa kubera ko hari abayobozi bashya badafite amakuru ahagije ku butaka bwa leta.

Guverinoma y’u Rwanda ngo yashinze imbago ku bibanza bigera kuri miliyoni 11, 86% bikaba bibaruye byanditse. Mu gihe ibyangombwa by’ubutaka bisaga miliyoni 8,6 byateguwe, ibigera kuri miliyoni 7,2 byamaze gutangwa.

Ibi ngo bikaba bisobanuye ko ibibanza miliyoni 1,567,720 cyangwa 14% by’ubutaka bwose nta makuru ahagije abwerekeye ava kuri ba nyirabwo kandi butabaruye. Ibibanza 331,110 mu byabaruwe byose ni ibya leta .

Ubutaka bugiye kubarurwa burimo amashyamba n’ibishanga leta yari yaratije abantu ku giti cyabo igihe kirekire bakaza kubyibaruzaho nka ba nyirabyo.

Mukamana ati: “Gutiza no guha ni ibintu bitandukanye. Twagize ibibazo nk’ibi byinshi. Icyo dukora ni ugusobanurira abaturage no kubafasha kumva icyo itegeko ribivugaho. Bamwe ubu barabyumva.”

Yakomeje avuga ko guverinoma izafatanya n’abayobozi b’ibanze igikorwa bakakijyana mu baturage kuko ngo abantu bamwe hari amakuru bafite ku butaka. Ngo bazanagendera kuri raporo y’Ibiro by’Umuvunyi Mukuru ku butaka bwa leta.

Ati: “Muri raporo, abantu bamwe bemeye ko bakoze ikosa mu kwandikisha ubutaka bwa leta ku mazina yabo kandi bemeye kubusubiza, ibintu bizoroha kuri twe mu kubwandika.”

Ngo ahazaramuka havutse amakimbirane abantu bavuga ko ubutaka ari ubwabo, guverinoma izabisuzuma ikemure ikibazo mu bwumvikane, impande zombi ntizitabasha kumvikana hazakorwe raporo izagezwa ku bayobozi babishinzwe babikurikirane.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com