bwiza.com
Ahabanza » Resitora yahombye miliyoni 190 z’amadorali kubera imbeba yaguye mu isosi
Utuntu n'utundi

Resitora yahombye miliyoni 190 z’amadorali kubera imbeba yaguye mu isosi

Resitora izwi cyane mu Bushinwa yatakaje miliyoni 190 z’amadolari y’Amerika ku isoko ry’imari n’imigabane nyuma yaho umugore utwite asanze imbeba yapfuye mu isosi ye.

Imigabane ya resitora Xiabu Xiabu yaguye igera ku kigero cyo hasi cyane itari yarigeze igeraho mu gihe kigera hafi ku mwaka, nyuma yaho amafoto agaragaza iyo mbeba yapfuye iri gukurwa mu isosi y’inyama ivanzemo n’imboga hakoreshejwe uduti tubiri isakariye byihuse ku mbuga nkoranyambaga.

Ishami ry’iyi resitora ryo mu ntara ya Shandong kuri ubu ryabaye rifunzwe. Amakuru aravuga ko ubuyobozi bw’iri shami rya resitora bwahaye uwo mugore amadolari 729 y’Amerika nk’impozamarira.

Nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru cyo muri ako gace cya Kankan News cyaganiriye n’umugabo w’uyu mugore, cyatangaje nka Bwana Ma, cyavuze ko yanze iyo mpozamarira.

Yavuze ko yashakaga ko umugore we abanza agasuzumwa mu mubiri wose kugira ngo abone gufata icyemezo ku ngano y’impozamarira.

Uyu mugore utwite yari yasohokanye n’umuryango we muri iyo resitora ku itariki ya 6 y’uku kwezi kwa cyenda ubwo yabonaga iyo mbeba ipfuye mu isosi yari amaze kuryaho gacye.

Amafoto y’iyo mbeba yapfuye yahise asakara ku rubuga nkoranyambaga rwa Weibo rwo mu Bushinwa, bamwe mu barukoresha bagaragaza uburakari n’iseseme.

Umwe muri bo yagize ati: “Numvise nshatse kuruka. Si nzongera kurira isosi muri resitora ukundi.”

Ku ikubitiro, ubuyobozi bw’iyi resitora bwari bwasohoye itangazo ku wa gatandatu buvuga ko “buhakana” ko iyo mbeba ipfuye yaba yarageze muri iyo sosi kubera umwanda ariko nyuma bwaje gusiba iryo tangazo.

Abategetsi bo mu mujyi wa Weifang ahari ishami ry’iyo resitora aho iyo mbeba ipfuye yasanzwe mu isosi, bavuze ko bazakora iperereza kuri resitora ya Xiabu Xiabu.

Iyo ndyo y’isosi y’inyama ivanze n’imboga ni ifunguro rimenyerewe mu Bushinwa no mu bice bimwe na bimwe byo ku mugabane wa Aziya.

Ritegurwa hashyirwa isafuriya ku muriro igashyirwa ku meza yo kuriraho, noneho hakongerwamo imboga zitandukanye n’inyama mbisi bigatekerwa hamwe.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com