bwiza.com
Imyidagaduro

Uwahoze akundana na Eddy Kenzo yasabye ko hazirikanwa ibihe byiza bagiranye

Eddy Kenzo n'uwahoze ari umugore we, Rema Namakula n'umwana wabo, Amaal

Uwahoze ari umugore wa Eddy Kenzo, Rema Namakula yatangaje ko uwahoze ari umugabo we batigeze bamarana igihe gihagije kandi ngo bahe agaciro k’ibihe byihariye bagiranye ubwo bari bakiri kumwe.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram kuwa 14 Nzeri, Rema mu mvugo igaragaza agahinda  yavuze ko  bibabaje uburyo umuntu akunda cyane amara igihe yishimana n’abandi bantu maze ntiyite ku kuba yabona akanya ko guha agaciro abo bahoranye.

Ati”  Bamwe bakuvugisha ari uko ntacyo barimo gukora ndetse abandi bagashaka kubona akanya ari uko bari kuvugana nawe. Ukwiye kwiga kumenya gutandukanya”

Nyuma y’ubu butumwa, benshi bakomeje kwibaza niba ubu butumwa butaba bugamije kongera kwigarurira umutima wa Eddy Kenzo akenshi ukunda kuba ahuze haba muri Uganda no hanze.

Eddy Kenzo n’uwahoze ari umugore we, Rema Namakula n’umwana wabo, Amaal

Urukundo rwa Idrissa Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo na Rema Namakula rwatangiye kugenda biguru ntege mu 2017. Byatangiye  nyuma yaho mu ijoro ryo kuwa 10 Kanama  Rema yacukumbuye telefoni ya Eddy Kenzo akabonamo ubutumwa bugaragaza ko amuca inyuma.

Ibi ni byo byatumye aba bombi  bamara amezi abiri batavugana ndetse batanarara mu cyumba kimwe kuko Rema yahise ajya kurara mu cyumba cy’abashyitsi nk’uko Ugblizz yabitangaje mu mwaka ushize.

Eddy Edrisa Musuuza na Rema Namakula bamaranye imyaka itatu babana byarana  umwana umwe w’umukobwa,Amaal mbere yo gutandukana muw’2017.

Nyamara Rema Namakula mu kwezi kwa Gatanu ubwo yaganiraga na Sanyu FM yo muri Uganda, yavuze ko adashobora kuzongera gukundana n’umugabo ukora umwuga w’ubuhanzi.

Izindi wakunda

Bwiza.com