bwiza.com
Featured IBYEGERANYO mu mahanga Politiki

Ibyago 10 byakuruwe na Gen Niyombare wahubukiye ‘Coup d’Etat’ ikamupfubana

Gen Niyombare Godefroid yari umusirikare w’u Burundi ukomeye unakunzwe na Leta iriho, aza gushaka guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi biramupfubana asigira bagenzi be ibyago na we atisize ndetse n’igihugu muri rusange.

Ibyago umuntu yavuga ko Niyombare yakuruye bikamugiraho ingaruka hamwe na bagenzi be n’igihugu muri rusange, twavuga nka:

1.Kwivana ku mukati: Gen Niyombare Godefroid, w’imyaka 49 y’amavuko, yari abayeho neza mu gisirikare cy’u Burundi ndetse anizewe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza.

Mu 2014 ubwo bamwe mu banyapolitiki bari batangiye kwigarama Perezida Nkurunziza bamusaba kutazongera kwiyamamaza, nk’umukuru w’igihugu nibwo yagize Niyombare umuyobozi mukuru w’urwego rw’iperereza (NSR), bigaragaze ko yari umuntu yizeye cyane.

Gen Niyombare kuri radiyo RPA yatangarijeho ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Nkurunziza

Uretse iki cyizere yagiriwe mu bihe by’amakuba Nkurunziza yari arimo, Niyombare yanagiye ahabwa imyanya ikomeye mu gisirikare, dore ko ari nawe mugaba mukuru w’ingabo wa mbere w’Umuhutu wanabayeho mu Burundi, uyu mwanya yawicajweho na Nkurunziza.

Kuba yari agiye kuvana sebuja ku ntebe akayicaraho, ku wa 13 Gicurasi 2015, umuntu avuze ko yivanye ku mukati ahubutse ntabwo yaba agiye kure y’ukuri.

2.Kubura ubuzima: Ubwo ugushyamirana kwatangiraga hagati y’impande ebyiri, urushyigikiye Leta ya Nkurunziza barwaniraga kuyigumishaho, abandi bari kuri Niyombare bashaka guhirika Leta, amasasu yavuzaga ubuhuha mu mujyi wa Bujumbura, perezida Nkurunziza ari muri Tanzania mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Muri uru rugamba rwashyamiranyaga impande ebyiri by’umwihariko ari inzego z’umutekano zari zisanzwe zikorana, bamwe bahasize ubuzima, bisigira ibyago imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

3.Ubuhunzi: Ibyago by’ubuhunzi, mbere na mbere byagizeho ingaruka na Niyombare, kuko umunsi yabonaga umugambi umupfubanye, yahise afata inzira y’ubuhunzi hamwe n’ikipe y’abasirikare bari bamurinze.

Kuva umunsi yahungiyeho mu 2015, kugeza n’iyi saha Niyombare ntiyigeze atangaza aho aherereye, dore ko hari n’amakuru yagiye atangazwa ko yaba yarapfuye ariko nyuma aza kuganira n’ikinyamakuru Jeuneafrique, agitangariza imigabo n’imigambi bafite yo gukomeza urugambo rwo kuvanaho Leta ya Nkurunziza ariko icyerekezo arimo akigira ubwiru.

4.Kubura inshuti: Muri iyo mirwano hari abakomeretse abandi barapfa, guhunga kwe agatandukana n’umuryango n’inshuti, ni nako byagenze ku bandi bagiye baburana na bagenzi babo kubera umugambi we wa Coup d’Etat, umuntu yakwita iyateguranywe ubuhubutsi.

5.Igifungo: Nyuma yo gupfuba ka Kudeta, abari bari inyuma Niyombare, barimo Gen Ndayirukiye Cyrille wabaye Minisitiri w’Ingabo mu Burundi, barafashwe barafungwa, ubu bakaba barakatiwe n’inkiko.

Abari bashyigikiye Niyombare ubwo bari bamaze gufatwa

Muri politiki byose bishoboka, kuko aba banyapolitiki baracyafite icyizere cyo kuzafungurwa bagataha, dore ko ibiganiro abatavuga rumwe na Leta bagirana nayo, n’ingingo yo gusaba kubafungura  irimo, Leta yo ikabitera utwatsi.

Bamwe mu banyapolitiki bari ku ibere kuri iyi Leta iriho, bakaba baragiye batanga ibitekerezo byabo ko hakagombye gutorwa itegeko rishyiraho igihano cy’urupfu ku waba yagerageje gushaka guhirika ubutegetsi.

6.Iyicarubozo: Nyuma yo gupfuba kwa kudeta, abagize amahirwe ntibicwe, barafashwe barakubitwa, bahambirirwa amaboko inyuma,…

Gen Ndayirukiye Cyrille mu mwambaro w’imfungwa

Gen Ndayirukiye Cyrille dore ko ari nawe wari wungirije Niyombare muri uwo mugambi wo gushaka guhirika ku butegetsi Nkurunziza, umuryango we wagiye ugaragaza impungenge ufite z’ubuzima bwe, uvuga ko afungiye ahantu habi cyane, ngo mu kumba gato atabasha kwinyagambura,… bakaba baranatangazaga ko yanazahajwe n’ibikomere by’inkoni yakubiswe nyuma yo gufatwa.

7.Igihombo ku gihugu: Igerageza rya kudeta, ryasigiye igihugu igihombo gikomeye dore ko no mu rubanza byagarutsweho, abahamwe n’icyaha bakaba baranaciwe n’amande y’amamiliyari, ubushinjacyaha bugaragaza igihombo umugambi wasize.

Hari ibyangiritse ku ruhande rw’inzego z’umutekano, ibyasenywe muri iyo mirwano,… abahamwe n’icyaha bakaba basabwa kuzishyura ibyangijwe byose.

8.Abatizewe birukanwe ku kazi: Nyuma y’iri geregeza ry’ubuhubutsi rya Niyombare, benshi mu bayobozi bagiye bavanwa ku myanya bagasimbuzwa abandi Perezida yizeye cyane, abakoze neza barahembwa.

Gen Gaciyubwenge Pontien washinjwe ubugambanyi

Umugaba mukuru w’ingabo, Gen Prime Niyongabo bivugwa ko yarwanye kuri Nkurunziza kugeza ahagaritse iyi kudeta, yahembwe kuzamurwa mu mapeti aba Liyetona jenerali, Gen Gaciyubwenge Pontien we wavuzweho ubugambanyi, haba ku ruhande rwa Nkurunziza ndetse n’urwa Niyombare, yahise avanwa ku mwanya wa Minisitiri w’ingabo, anahungira i Burayi.

9.Umwiryane mu gisirikare: Nyuma y’iyi kudeta, urwicyekwe rwakomeje kwiyongera cyane cyane mu nzego z’umutekano, aho bamwe mu bari bakomeye ku buyobozi bagiye bicwa abandi bararusimbuka. Gen Nshimiyimana Adolphe yarishwe akurikira na Col. Bikomagu mu gihe cy’icyumweru.

Iyicwa rya Lt Gen Nshimirimana ryasigiye igikomere Leta y’u Burundi

Lt Col Ikurakure Darius yarishwe nyuma y’amasaha umunani, Major Didier Muhimpundu na we aricwa, aza gukurikirwa n’abandi barimo Gen Kararuzi Athanase we wanicanwe n’umuryango we, n’abandi bari bakomeye.

10.Igihunga ku mukuru w’igihugu: Kuva iyi kudeta yageragezwa Nkurunziza atari mu gihugu, byamusigiye igihunga n’urwicyekwe ku buryo yongeye gusohoka mu gihugu hashize imyaka ibiri, akenshi yohereza abamuhagarariye we agasigara imbere mu gihugu. Mu myaka itatu ishize, asohotse rimwe.

Mu myaka itatu ishize Pierre Nkurunziza yasohotse mu gihugu inshuro imwe

Abasirikare bahunze kimwe n’abandi banyapolitiki bakomeza gukoma agatoki ku kandi batangaza ko isaha ku isaha bazagaba ibindi bitero byo kuvanaho ubutegetsi bwa Nkurunziza, bavuga ko aho bari batarimo kurera amaboko, ibi rero bikaba bishobora gutera impungenge Nkurunziza ko ibyamubayeho ku wa 13 Gicurasi 2015, yasohoka agasanga byasubiye dore ko amateka y’ubuyobozi bw’u Burundi yaranzwe na coup d’Etat.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!