bwiza.com
Amakuru Politiki TUBAMENYE

Ibintu 10 ushobora kuba utari uzi kuri Gen Kale Kayihura

Gen Kayihura ni umwe mu basirikare bakomeye ba Uganda by’umwihariko akaba umutoni kuri Perezida Museveni, ubu afungishije ijisho ku byaha aregwa birimo no gushimuta Abanyarwanda baba muri Uganda.

1.Amazina ye yose ni Edward Kalekezi Kayihura Muhwezi, akaba azwi ku izina rya Kale Kayihura, ni umuhungu wa Johnston komuluyange kalekezi na Catherine Mukarwamo.

2.Kayihura yavutse ku wa 26 Ukuboza 1955, avukira muri District ya Kisoro iri mu Burengerazuba bwa Uganda, mu mashuri abanza yize ku kigo cya Gayaza na Buhinga Primary school ahava ajya kwiga ayisumbuye muri district ya kabarole.

3.Se yapfiriye mu mpanuka y’indege i Kiev muri Ukraine ku wa 17 Kanama 1960, ubwo kayihura yari afite imyaka ine. Kayihura yize ayisumbuye arerwa na nyirakuru, Nyamihana sofia.

4.Gen Kayihura ni umwe mu basirikare ba Uganda bafite amapeti akomeye, by’umwihariko akaba ari n’umunyamategeko wakuye impamyabumenyi muri Kaminuza y’i London no muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda. Mu mwaka wa 1982 nibwo yahise yinjira mu ishyaka rya Museveni rya NRM ryaje gufata ubutegetsi mu 1986.

5.Kubera uburyo yari umutoni kuri Perezida Museveni, Kayihura yugiye azamurwa mu ntera mu mapeti anahabwa imyanya itandukanye mu buyobozi bw’ingabo, mu mwaka wa 2005 agirwa umuyobozi wa Polisi, umwanya yakuweho mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Gen Kayihura yahawe amasomo atandukanye ya gisirikare mu bihugu by’amahanga nk’u Bushinwa (Army Commander College i Nanjing), mu Misiri (Nasser Military Academy i Cairo), muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Maxwell Air Force Base i Montgomery,),…

6.Kayihura ni umworozi, mu gace ka Lyantonde ahafite urwuri runini rufite Hegitare 140 akoreramo ubworozi bw’inka n’ihene.

7.Kayihura yashinjwe urupfu rwa Andrew Felix Kaweesi wari umuvugizi wa Polisi ya Uganda, yicwa muri Werurwe 2017.

8.Ku wa 13 Kamena 2018, nibwo Kayihura benshi bafataga nk’umutoni kuri Museveni yatawe muri yombi biba inkuru yatunguranye mu matwi ya benshi.

Yagejejwe mu rukiko ku wa 24 Kanama 2018,  ashinjwa ibyaha bitatu birimo kunanirwa kurinda ibikoresho by’intambara (imbunda), aho ngo hagati ya 2010 na 2018 yatanze amabwiriza yo guha imbunda abantu batazikwiriye barimo abo mu mutwe wa Boda Boda 2010 uyoborwa n’uwitwa Abdallah Kitata, kunanirwa kugenzura imbunda zahawe umutwe wa Flying Squad w’igipolisi n’umutwe w’ubugenzacyaha wa polisi na none hagati ya 2010 na 2018 no kugira uruhare mu ishimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda hagati ya 2012 na 2016. Byose arabihakana.

9.Kayihura akimara gufungwa yari yaranze kuvugisha abamukoreragaho iperereza abita abana kuri we mu mapeti, ashaka kubonana na mucuti we Perezida Museveni, ntibyakunze ahubwo yamwoherereje murumuna we, Gen Salim Saleh aba ari we umusura aho yari afungiye.

10.Kale Kayihura yashakanye na Angela Kayihura, umunyakenyakazi ufite inkomoko mu Rwanda, bafitanye abana babiri.

Izindi wakunda

Bwiza.com