bwiza.com
Ahabanza » Uganda: Bobi Wine aragira inama Perezida Museveni z’uko agomba kwitwara
Amakuru Politiki

Uganda: Bobi Wine aragira inama Perezida Museveni z’uko agomba kwitwara

Umuhanzi w’umunyapolitiki, Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) yabwiye Perezida Museveni ko hari igihe atazaba afite imbaraga n’ububasha afite muri iki gihe bityo amugira inama yo kuba urugero rwiza ku bo ayoboye, asaba n’abaturage gufatanya kubaka ahazaza heza h’igihugu.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Nzeri 2018, Bobi Wine yanenze Perezida Museveni ku bw’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ngo akomeje gukorera bamwe mu baturage n’abayobozi banenga bakanagaragaza ibitagenda neza. Yagize ati”Turashaka kukwigiraho Perezida ariko ibiri ku kuvaho ni amasomo mabi”.

Yamutangarije ko yakagombye kuba umubyeyi mwiza utari gito, utanga urukundo, akanarinda abaturage ntibakorerwe iyicarubozo.

Aterura agira ati”ababyeyi baharanira uburinzi, urukundo no kwita ku bana babo. Nyogokuru arashaje kandi afite intege nke ariko ubwo ejo yansuraga yarampobeye, arampanagura, arampumuriza, … Ntekerezako Pezida yakagombye kwita ku bana b’igihugu nk’umubyeyi”.

Arakomeza ati ”Ibyo uvuga n’amabwiriza utanga bitandukaye n’ibyo ukora,….. mbabazwa n’uko abasirikari badukorera iyicarubozo bakivugana abavandimwe nka Yasin Kawuma, biteye agahinda kuba ubashimira ko bakoze neza. Ibi birababaje kandi si byo Abagande b’ejo hazaza bagomba kwigira ku mubyeyi wabo. Kura inkweto ku gakanu kacu kubera ko wowe ubwawe urica icyizere wagiriwe n’ibyo wubatse”.

Bobi Wine yakomeje avuga ko kuba umunyapolitiki atari ibyo bitanga imbaraga ahubwo ko itegeko Nshinga riha imbaraga buri wese rirengera by’umwihariko ko umunyembaraga atari Bobi Wine gusa ahubwo ko imbaraga ari iz’abaturage.

Yakomeje yibutsa Museveni ko nta gahora gahanze kandi ko agomba kwitwararika muri iyi minsi ye ya nyuma yo kuba ku butegetsi. Ati “Perezida ndashaka kukwibutsa ko hari igihe wari udafite ububasha, ubu urabufite ariko na none hari igihe uzaba utabufite, ku bw’ibyo,ugomba kubahiriza uburenganzira bw’Abagande. Abaturage baguhanze amaso! si kera cyane ngo ubone kurira kwacu, si kera cyane ngo uhabwe impano igukwiriye, ndakwinginze kora ibikwiye”.

Depite Bobi Wine yanaboneyeho kwibutsa Abagande ko bagomba kwita ku cyubahiro n’indangagaciro byabo kandi bagakomeza kurinda abo bashinzwe mu buryo butanyuranije n’amategeko.

Iryamukuru Angelique/ Bwiza.com

 

Izindi wakunda

Bwiza.com