bwiza.com
Iyobokamana TUBAMENYE

Amateka y’umugande Joseph Kibwetere wiyitaga umuhanuzi akoreka ubuzima bw’abasaga 1000

Amateka avuga ko umugabo witwa Kibwetere Joseph yavutse mu mwaka wa 1932, agace yavukiyemo muri Uganda ntabwo kazwi, akaba yari umuyobozi w’itorero ‘Movement for the Restoration of the Ten Commandments of God’ by’umwihariko akaba yariyitaga umuhanuzi aza koreka ubuzima bw’abasaga igihumbi.

Joseph Kibwetere yari afite urusengero muri Uganda, akaba yarabwiye abakirisitu b’itorero yayoboraga  ko Isi yari kurangirana n’itariki ya 31 Ukuboza 1999 abasaba kugurisha ibintu byabo no kuza ku rusengero gutegereza ko Isi irangira.

Kibwetere yabababwiraga ko amafaranga yavuye mu bintu byabo bagomba kuba bayamuhaye, bwarakeye burongera buracya abakiristo bategereje imperuka baraheba.

Ku wa 17 Werurwe 2000 nibwo mu rusengero rwe “Movement for the Restoration of the Ten Commandments” basanzemo imirambo y’abantu barenga 1000 bahiriyemo ariko bitazwi neza niba na Kibwetere abarimo.

Urwo rusengero Joseph Kibwetere yayoboraga afatanyije n’abandi batatu, rwari ruherereye mu Karere ka Kanungu, abahiye icyo gihe hari higanjemo abana n’abagore bari basanzwe barusengeramo.

Amakuru yagiye atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye ni uko haba hari abatangiye kwishyuza Joseph Kibwetere imitungo yabo bamuhaye nabo bari bafatanyije kuyobora idini, babonye batazayibona bagahitamo gutangira kwica abakirisito nyuma we akaburirwa irengero.

Polisi ya Uganda yashyizeho impapuro zita muri yombi Kibwetere, barashakishije baraheba ariko bigakekwa ko na we yaba yarahiriye muri uru rusengero rwe. Mu mwaka wa 2014, hari amakuru yakwirakwijwe ko Kibwetere yaba yihishe muri Malawi, iperereze rirakorwa nabwo ntiryagira icyo ritanga.

N’ubwo hari amateka y’ubuzima bwe bwo mu bwana atazwi neza, bitangazwa ko ahagana mu mwaka wa 1980 yari umunyapolitiki, umwarimu muri pirimeri, ndetse aza no gushinga ishuri rya Pirimeri ariko rigendera ku myemerere Gatolika ku ruhande rwa orthodox, ibi bikorwa yakoraga muri sosiyeti nibyo byagiye bimufasha kwigarurira imitima ya benshi muri sosiyeti.

Bitangazwa ko Kibwetere yari afite abana 16, ngo akaba yarinjiye muri iri dini yinjijwemo na Credonia Mwerinde, aryinjiranamo n’abagore babiri, Angelina Mugisha na Ursula Komuhangi. Mu mwaka wa 1991 nibwo iri torero ryamwimitse ahabwa izina ry’icyubahiro rya ‘Bishop’.

Kibweteri yari inshuti y’akataraboneka ya Mwerinde wanamwinjije muri iri torero. Nyuma yo kwimikwa nka Bishop, mu 1992 Kibweteri yatandukanye n’umugore we.

Credonia Mwerinde yavukiye mu gace ka Kanungu muri Kateete, Nyabugoto, agace Kibweteri yari afitemo inkambi, aza no kumugabira ubutaka yari yarahawe na se, Mwerinda akomeza kuba icyamamare mu buyobozi bw’iri torero.

Mu myemerere yabo, umuyoboke wabo yahitaga ava mu muryango akajya gutura mu nkambi babaga barashyizeho. Gukora imibonano mpuzabitsina kabone n’ubwo waba warashyingiwe byabaga bibujijwe.

Abayobozi b’iri torero babahaga inyigisho zibabikamo ubwoba, ku buryo ibyabaga bibujijwe nta wabirengagaho. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikaba yaragiye yikoma iri torero ko ribangamira uburenganzira bwa muntu.

Urusengero rwarahiye abasaga 1000 bakongokeramo

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Kibwetere 22/10/2018 8:09 pm at 8:09 pm

Niyompamvu ntadini narimwe nanjyamo

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com