bwiza.com
Featured IBYEGERANYO

Abanyapolitiki batunguranye bakiri bato muri Politiki y’ibihugu bya Afurika

Mu bihugu bitandukanye bya Afurika, hagiye hagaragara abanyapolitiki bagifite amaraso ya kijeni bashaka impinduka mu bihugu byabo. Turibanda ku banyapolitiki batanu batunguranye bakigaragaza cyane muri politiki kandi ari bato.

1.Robert Kyagulanyi Ssentamu: Ni umuhanzi akaba n’umunyapolitiki, azwi ku izina rya Bobi Wine mu muziki, akaba ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda. Uyu mugabo w’imyaka 36 y’amavuko, muri iyi minsi ahangayikishije Leta ya Uganda nk’utavuga rumwe nayo.

Bobi Wine avuga ko agamije impinduka muri Uganda, akunzwe n’urubyiruko ari nabyo byamuhesheje umwanya mu nteko, akaba ahagarariye agace ka Kyaddondo y’Iburasirazuba. Gusa uyu mwanya yatsindiye wo guhagararira abaturage mu Nteko ntumunyura kuko agaragaza ko ashaka impinduka dore ko bamwe mu baturage batangiye kumwita Perezida.

Ku wa 13 Kanama 2018, nibwo harashwe umushoferi we, nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu gace ka Arua, Bobi Wine atangaza ko inzego z’umutekano zari zizi ko ari we zirashe ziribeshya zica umushoferi.

Kuri uwo munsi, uyu munyapolitiki (Bobi Wine) yarafashwe arafungwa, ndetse ngo anakorerwa iyicarubozo, kugera ubwo bimuviriyemo uburwayi yagiye kwivuza muri Amerika.

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yasubiraga muri Uganda, yatangaje ko asubiye mu gihugu ‘Kurwana’ ese uru rugamba yatangiye azarusoza Perezida Museveni utangiye gusinzirira ku ntebe y’ubuyobozi ayimutsimbureho?

2.Nelson Chamisa: Ni umunyazimbabwe, ni pasiteri akaba n’umunyapolitiki. Uyu mugabo w’imyaka 41 y’amavuko, ni umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zimbabwe, ahagarariye agace ka Kuwadzana.

Nk’umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, asanzwe ari n’umuyobozi w’ishyaka  MDC (Movement for Democratic Change) rya Morgan Tsvangirai.

Nyuma yo kweguzwa kwa Perezida Mugabe Robert w’imyaka 94 y’amavuko, wasimbuwe na Emmerson Mnangagwa w’imyaka 71, ubwo hategurwaga amatora Chamisa yahatanye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ahagarariye iri shyaka abereye umuyobozi. Amatora atsindwa na Emmerson.

3.Diane Shima Rwigara: Ni umunyarwandakazi w’imyaka 37 y’amavuko, abyarwa na Rwigara Assinapol umushoramari wari uzwi mu Rwanda aza kugwa mu mpanuka y’imodoka muri Gashyantare 2015, nyina ni Adeline Rwigara, ubu barafunganye.

Diane Rwigara yatangiye kwigaragaza nk’umunyapolitiki mushya mu Rwanda mu ntangiriro za 2017, ubwo yatangazaga ko agiye kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye ku wa 3 Kanama 2017, anatangaza ko hakenewe impinduka muri politiki y’u Rwanda.

Diane Rwigara nk’umukobwa watunguranye kuri uyu mugabane mu ruhando rwa politiki, yatanze kandidatire ye muri Komisiyo Ishinzwe Amatora mu Rwanda (NEC) kandidatire ye irangwa kuko ntiyari yujuje ibyasabwaga.

Ubu Diane Rwigara arafunze, ashinjwa ibyaha: ‘gukora no gukoresha inyandiko mpimbano’; icyaha cyo ‘kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda’ iki cyaha akaba agihuriyeho na nyina.

4.Cabral Libii: ‎Cabral Libii Li Ngué Ngué ni umunyapolitiki w’imyaka 38 y’amavuko ukiri muto muri Cameroun by’umwihariko akaba n’umuhanga mu buzima busanzwe, ni umwarimu muri Kaminuza ya Yaoundé II, akaba n’umunyamakuru utambutsa ibitekerezo bye n’izindi nkuru mu binyamakuru bitandukanye.

Cabral ni umwe mu banyapolitiki biyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, abo bahanganye harimo na Perezida Paul Biya umaze kuyobora manda zirindwi zikurikirana, akaba afite imyaka 75 y’amavuko.

5.Julius Sello Malema: Ni umunyapolitiki ukiri muto ku myaka ye 37 y’amavuko, ntavuga rumwe na Leta iriho muri Afurika y’Epfo, by’umwihariko akaba n’umuyobozi mukuru w’ishyaka rya ‘Economic Freedom Fighters’.

Malema ni umudepite mu Nteko Inshinga Amatego ya Afurika y’Epfo, akaba azwiho kutarya iminwa mu kunenga ishyaka riri ku butegetsi, by’umwiriko akaba ari umwe mu bazengereje Perezida Jacob Zuma kugeza ubwo yeguzwaga n’ishyaka rye (ANC).

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!