bwiza.com
IBYEGERANYO

Abantu 10 ba mbere bavuga rikijyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

AFP_19V438

Kimwe cya kabiri cy’abantu 50 bavuga rikijyana ku Isi ni Abanyamerika. Aba bantu ni abaherwe babarirwa za miliyari, abayobozi b’ibigo bikomeye (CEOs), abanyapolitiki n’abantu bafite umutungo utakwirengagiza kandi bagira uruhare mu guha Isi icyerekezo. Ni muri urwo rwego Bwiza.com yahisemo kugeza ku basomyi bayo urutonde rw’abantu 10 bavuga rikijyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

10. Larry Fink, CEO wa BlackRock

Larry Fink,

Larry Fink ni umwe mu bantu 10 b’ibihangange muri Amerika kugeza ubu. Mu Isi y’iki gihe kugira amafaranga menshi ni kimwe mu biranga umuntu ufite ububasha ugasanga bituma abayafite bagira uruhare mu byemezo bifatwa ndetse aba bakaba bakekwaho gukoresha inzego za leta mu bihugu byabo kubera ruswa. Larry Kink ni umuyobozi wa kimwe mu bigo bikomeye ku isi mu gucunga imitungo y’abantu. Yashinze iki kigo, BlackRock, mu 1988 none kuri ubu acunga imitungo ibarirwa muri trillion 4,5$.

 09. Mark Zuckerberg, CEO wa Facebook

Mark Zuckerberg azwi ku Isi yose ku izina byibuze niba atari no ku isura kubera Facebook. Afite imyaka 31 y’amavuko kandi niwe muyobozi wa Facebook urubuga rwa mbere nkoranyambaga rukoreshwa cyane kurusha izindi. Kuri ubu Zuckerberg abarirwa miliyari 50$ z’umutungo nawe akaba ari umwe mu bavuga rikijyana muri Amerika.

08. Larry Page

Larry Page

Larry Page ni umwe mu bashinze ndetse akaba CEO w’ikigo kitwa Alphabet ndetse kuri ubu Google ni imwe mu mashami ya Alphabet. Ibigo byose bya Google nka Google X na Nest bizajya bigenzurwa na Alphabet. Larry Page  kandi yari CEO wa Google yashinze afatanyije na Sergey Brin mu 1998. Iki kigo kizwi ku isi yose kuko gifatwa nk’ishakiro kuri internet ry’ibintu hafi ya byose wakenera.

Kuki Larry Page ari igihangange kivuga rikijyana?

Ikigo cye gifite ububasha bwo gushyira igitutu ku byemezo byafashwe na White House ari nayo mpamvu u Bushinwa bushaka kwifashisha Google nk’uko Wonderslists dukesha uru rutonde ikomeza ivuga.

07. Jeff Bezos, CEO wa Amazon.com

Jeff Bezos

Amazon.com ni izina rizwi mu ikoranabuhanga mu bucuruzi (e-commerce). Gusa, nubwo gicuruza miliyari 89$ buri mwaka byibuze, iki kigo ni gacye gitangaza inyungu kinjije. Ubwo giheruka gutangaza inyungu yacyo cyavuze ko kinjije miliyoni 92$ ku buyobozi bwa Bezos bituma umutungo wacyo uzamuka ugera kuri miliyari 55$. Amazon kandi ifite ikigo cyigenga gikora ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere kitwa Blue Origins. Iki kikaba cyarabashije kohereza icyogajuru mu kirere, ubu hashize umwaka, kandi giteganya no gushyira ku isoko imodoka ziguruka.

06. Abigail Johnson, CEO wa Fidelity

Abigail Johnson

Abigail Johnson avugwaho gukunda icyubahiro n’ububasha ku buryo yigeze kuvugwaho kugerageza guhirika se umubyara ku mwanya wa Chairman wa Fidelity kubera ko batabonaga ibintu kimwe kandi ntiyatinze kugaragaza ububasha bwe. Uyu mugore umutungo we ubarirwa muri miliyari 18$ kandi ni umwe mu bagore b’abaherwe kurusha abandi ku Isi. Uyu ayoboye ikigo kigenzura za pansion. Azwiho kugaragaza ububasha bwe no gukoresha abantu mu nyungu ze. Ku myaka 53, Abigail Johnson ni CEO w’ikigo cy’ishoramari gicunga imitungo ibarirwa muri trillion 2$.

05. Bill Gates

Bill Gates

Buri muntu ukoresha mudasobwa yaba desktop cyangwa laptop uyu munsi azi Bill Gates. Afatanyije n’umugore we, Melinda Gates bashinze Bill and Melinda Gates Foundation. Ku mutungo ubarirwa muri miliyari 87,3$ Biil Gates aracyabarizwa mu nama y’ubutegetsi ya Microsoft ariko nta kiba mu bikorwa bya buri munsi byayo. Kubera ibikorwa byo gufasha we n’umugore we bakora hirya no hino ku Isi bituma yubashywe ku Isi yose kubera uruhare agira mu kurwanya impfu zikomoka ku ndwara zidakira mu bihugu biri mu iterambere.

04. Abayobozi ba Koch Industries

Koch Industries iyobowe n’abavandimwe babiri, Charles na David, aho umwe w’imyaka 80 ari we CEO naho undi w’imyaka 75 akaba amwungirije. Koch Industries ngo nicyo kigo cya kabiri kinini muri Amerika, aba bavandimwe bombi bakaba bibitseho miliyari 87$. Bavugwaho kuvuga rikjyana muri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera uruhare bafite mu bukungu bw’iki gihugu ku buryo ngo bashobora no kugira uruhare mu matora ya perezida muri Amerika. Izi nganda za Koch zikoresha abakozi bagera ku 100,000 zigacuruza agera kuri miliyari 115$ buri mwaka. Izi nganda zikora ibintu bitandukanye uhereye ku bucukuzi bwa peteroli kugeza no ku bikoresho byifashishwa mu gukora imyenda.

03. Janet Yellen

Janet Yallen

Ku myaka 69 y’amavuko, Janet Yellen niwe murinzi w’ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizwi nka Federal Reserve cyangwa se Banki Nkuru kandi niwe mugore wa mbere wahawe kuyobora iki kigega. Ubuyobozi bwe ngo bwatanze umusaruro mwinshi urimo kugabanyuka k’ubushomeri no gutuma kuzamuka kw’ubukungu kudahungabana. Yellen afite umwanya ukomeye mu gihugu kuko niwe ugena inyungu amabanki aca abayaka inguzanyo ku buryo atangaje ko inyungu yakwa yiyongereye ngo byagira ingaruka ku gihugu cyose.

02. Warren Buffet, CEO wa Berkshire Hathaway

Warren Buffet

Ku myaka ye 85 y’amavuko, umuyobozi wa Berkshire Hathaway, Warren Buffet,  ngo yaguze ububiko bwe bwa mbere afite imyaka 11. Yagiye ashore imari mu bigo bitandukanye nka Coca Cola na American Express. Ku giti cye atunze akayabo ka miliyari 65$. Iki kigo cye yacyegukanye mu 1964. Warren Buffet ni inshuti ya hafi ya Bill Gates ndetse bakaba barafatanyije gushing ikiswe Giving Pledge gikora ubukangurambaga mu baherwe bashishikarizwa kugira icyo batanga mu bikorwa by’ubutabazi. Iki Buffet ngo akaba amaze kugitangamo agera kuri miliyari 21,5$ ku giti cye.

01. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Donald Trump

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe mugabo wa mbere w’igihangange uvuga rikijyana ku Isi kugeza ubu. Ibi si ukubera ubutunzi bwe gusa nubwo perezida uriho ubu, Donald Trump ari umunyemari w’umuherwe. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe mugaba w’ikirenga w’igisirikare cya mbere ku Isi, akaba perezida w’igihugu gituwe na 5% by’abatuye Isi yose. Iki gihugu cyagize uruhare mu ntambara zigera kuri 35 hagati y’abaturage hirya no hino ku Isi mu bihe bitandukanye.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!