bwiza.com
Ahabanza » Ibaruwa Perezida Habyarimana yandikiwe na Capt. Simbikangwa Pascal
Featured Politiki

Ibaruwa Perezida Habyarimana yandikiwe na Capt. Simbikangwa Pascal

Umushakashatsi akaba n’umusesenguzi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, avuga ko ibyandikwaga n’abashinzwe iperereza ku buyobozi bwa Perezida Habyarimana Juvenal, bigaragaza ko batari bazi Inkotanyi.

Mu nkuru yacishije ku rubuga rwe acishaho ibitekerezo, Tom Ndahiro agaruka ku mbwirwaruhame ya Habyarimana yo mu 1979, aho yavugaga ko kudeta yo mu 1973 yakozwe hagamijwe kubumbira hamwe Abanyarwanda ariko ngo akirengagiza ko hari abari mu mahanga bifuzaga gutaha mu gihugu cyabo ariko ubwo burenganzira babwimwa.

Yagize ati “Ku itariki ya 1 Nyakanga 1979, u Rwanda rwizihirije hamwe imyaka 20 ya “Revolisiyo”, imyaka 17 y’ubwigenge, imyaka 6 ya Repubulika ya kabiri n’imyaka 4 ishyaka rya MRND ryari imaze.

Mu ijambo Perezida Juvénal Habyarimana yavuze uwo munsi, ngo u Rwanda rwari rumaze imyaka 6 “Repubulika ya 2 ishubije Abanyarwanda icyubahiro n’amahoro bya ngombwa kugira ngo bahagurukire gushaka ibya ngombwa byabateza imbere.” Habyarimana ati abakoze kudeta uhereye ku wa 5 Nyakanga 1973, bashakaga “kwibumbira hamwe kw’Abanyarwanda”.

Byahe se, ko yari politiki y’ikinyoma? Muri iyo mbwirwa ruhame ya Habyarimana, nta na hamwe yigeze avuga ikibazo cy’Abanyarwanda bambuwe uburenganzira burimo n’ubwo kugira igihugu.

Iyo “kwibumbira hamwe kw’Abanyarwanda” bibaho uhereye mu 1973 nkuko Habyarimana yabivuze, nta Jenoside yari kuba nyuma y’imyaka 21.

Tom agaruka ku buryo Leta ya Habyarimana itari izi neza FPR/Inkotanyi. Ingero z’uko kutamenya Inkotanyi ngo ni ibyandikwaga n’abashinzwe iperereza n’ubutasi mu Rwanda.

Rumwe muri izo ngero ni ibaruwa n’inyandiko ndende Captain Pascal Simbikangwa yandikiye Perezida Habyarimana ku wa 12 Mata 1990. Ni inyandiko Capt. Simbikangwa agira inama Perezida Habyarimana guhindura byinshi mu butegetsi cyane cyane mu guhindura no gukuraho abari bakomeye mu butegetsi bwe.

Muri iyo baruwa Tom Ndahiro avuga ko afite, Simbikangwa (wakatiwe n’Ubufaransa ku byaha birimo Jenoside) yagize icyo avuga ku Nkotanyi.

Simbikangwa yagize ati  “Ubwo muherutse mu Bufaransa, ibyo mwavuze ku kibazo cy’impunzi byakiriwe neza. Byatera ikibazo turamutse dusabye Uganda guhita ikora ibarura ry’impunzi z’Abanyarwanda hagamijwe kumenya abashaka guhunguka bagataha mu Rwanda, n’abashaka gusaba ubwenegihugu bwa Uganda.

Igitekerezo ni cyiza, ariko urugamba ry’Inkotanyi rwo guca intege abashaka kuguma muri Uganda, rutuma impunzi zose zishaka gutahuka.

Keretse dukoresheje amafaranga y’Ibiro by’Ipererza mu gihugu (SCR), tukagura Fred Rwigema akabihagarika, dore ko anatunzwe n’imisanzu y’Inkotanyi.

Dushobora kumwigarurira bitaruhanyije, biradusaba kubitegura neza, nta kundi twagira. Mbere y’ibyo, ibarura rikunze byatugwa nabi.”

Muri iyo baruwa, ngo Simbikangwa yayisoje hari icyo asa n’uwibagiwe kubwira Perezida Habyarimana cy’ingenzi yagombaga kwitondera

Aho ngo yamubwiye ati “Ibyiza ni ugushyiraho Perefe w’Umututsi uzwi, aho gushyiraho uwahinduye ubwoko. Byatuma Abatutsi badakomeza kunenga guhezwa mu buyobozi no kugaragara nk’aho ubutegetsi bwacu bwubakiye kw’ihezwa ry’Abatutsi kubera ko nta muperefe bagira.”

Muri ibyo yanditse, Simbikangwa ugaragaza ko yumvwaga cyane na Perezida Habyarimana, ngo ntiyari azi Inkotanyi, icyo ziharanira n’amahame azigenga.

Tom ati “Kureba ibibazo by’u Rwanda ukumva ko ari ikibazo cy’Abatutsi cyabonerwa igisubizo bahawe umwanya umwe wo kuyobora Perefegitura y’u Rwanda byari ukureba hafi bikabije. Uwo mu Perefe w’Umututsi baje kumushyiraho, amara igihe gito mu 1994 abamushyizeho baramwica”.

Arakomeza, “N’aho Simbikangwa yabonaga ikibazo gikomeye nk’ubuhunzi, igisubizo cyari ka ruswa baha Intwari Fred Rwigema. Iyo aza kumenya ko Intwari Gisa Rwigema n’Inkotanyi yari abereye umuyobozi atari abantu bagurwa cyangwa bagurika ngo bahare u Rwanda aba yaragiriye Habyarimana inama yo gutega amatwi ibyo Inkotanyi zishaka”.

Nyuma y’amezi hafi atanu n’igice nyuma y’iyo baruwa, ingabo za FPR zatangije urugamba rw’amasasu rwo kubohora u Rwanda. Rwigema na bagenzi be benshi kandi bakiri bato, aho kwigura u Rwanda, amaraso yabo bayaha u Rwanda.

Habyarimana n’ubutegetsi bwe ngo batangiye kubeshya Isi n’abanyarwanda ngo batewe batunguwe. Ubutegetsi bwa Habyarimana na Simbikangwa we, aho gusubiza ibibazo byari bihari ngo bahisemo gukorera Abatutsi Jenoside.

Mu 2014 nibwo Simbikangwa w’imyaka 58, wahoze ahagarariye urwego rw’ubutasi mu Rwanda yakatiwe gufungwa imyaka 25 n’urukiko rwo mu Bufaransa, nyuma yo kumuhamya icyaha cya jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Izindi wakunda

Bwiza.com