bwiza.com
Ahabanza » Abapolisi bo mu Buhinde babujijwe kongera guseka
Utuntu n'utundi

Abapolisi bo mu Buhinde babujijwe kongera guseka

Abapolisi bakora ku bibuga by’indege mu Buhinde bahawe amabwiriza yo kugabanya guseka mu gihe bigaragara ko urugwiro bagiranaga n’abantu rushobora guteza ibyago.

Ikigo cy’Ubuhinde cy’umutekano w’inganda, ari na cyo gishinzwe umutekano w’indege, cyatangaje ko gishaka ko abakozi bacyo “baba maso kurushaho uko bagira urugwiro.”

Ikinyamakuru Indian Express cyo mu Buhinde gitangaza ko ibi biraterwa n’impungenge z’uko urugwiro rushobora gutuma babonwa nk’abiraye mu gucunga umutekano, bikaba byateza akaga k’ibitero by’iterabwoba.

Aba bakozi bahawe ababwiriza yo kureka “Guseka byeruye”, bagatangira gahunda yo “Guseka biri mu rugero.”

Bivugwa ko abategetsi bemeza ko kugira urugwiro rukabije bishyira mu kaga umutekano w’ibibuga by’indege bikaba byakwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba.

Ukuriye urwego rw’igihugu Rushinzwe umutekano w’indege, Rajesh Ranjan, yavuze ko n’ibitero by’iterabwoba byibasiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki ya 11 y’ukwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2001, byabaye kubera “kurenza urugero mu buryo bwo kwita ku bagenzi.”

Si ubwa mbere abapolisi  bo mu Buhinde basabwe kuvugurura imikorere cyangwa guhindura imyitwarire yabo.

Mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, Leta ya Karnataka, imwe mu zigize Ubuhinde  yasabye abapolisi bayo kugabanya ibiro, bitihise bagahagarikwa ku mirimo yabo.

No mu mwaka wa 2004, abapolisi bo muri Leta ya Madhya Pradesh mu Buhinde bongerewe amafaranga y’umushahara kugira ngo batereke ubwanwa bwo hejuru y’umunwa kuko ababakuriye bemezaga ko butuma bahabwa icyubahiro kurushaho.

Bitandukanye no mu Buhinde, ahandi kuri uyu mugabane wa Aziya, polisi y’igihugu cya Nepal yahaye akazi abatoza 600 mu mwaka wa 2014 ngo bahugure abapolisi ku buryo barushaho kugira urugwiro.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com