bwiza.com
Ahabanza » Ethiopia nayo yakuyeho kubanza gusaba visa ku Banyafurika bayisura
Amakuru Politiki

Ethiopia nayo yakuyeho kubanza gusaba visa ku Banyafurika bayisura

Igihugu cya Ethiopia kigiye kujya giha visa abagenzi b’Abanyafurika bagisura bageze ku kibuga cy’indege nk’uko byatangajwe na Perezida w’iki gihugu, Mulatu Teshome ubwo hafungurwaga inteko ishinga Amategeko kuri uyu wa Mbere ushize.

Perezida Teshome wa Ethiopia yavuze ko igihugu cye kigiye kujya giha visa Abanyafurika bamaze kukigeramo mu rwego rwo koroshya inzira byanyuragamo kugirango ushaka visa yo kujya muri Ethiopia ayibone aho kujya abanza kuyisaba mbere yo kujyayo.

Yasobanuye ko ibi bizatuma Ethiopia irushaho gufungura imiryango kandi bizafashe korohereza umubare munini w’abagenzi baca muri Ethiopia bakoresheje indege zabo.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Africanews, ibi ngo bije nyuma y’aho Ethiopia itangiye no gutangira visa kuri internet kuri ba mukerarugendo n’abandi basura igihugu baturuka hirya no hino ku Isi nk’uko byategetswe na Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed.

Ibihugu byose byo muri Afurika byari byiyemeje kuba mu 2018 byoroheje ibijyanye no kubona visa mu rwego rwo kurushaho guhuza abaturage b’ibi bihugu nk’uko byasabwe na Afurika Yunze Ubumwe mu cyerekezo cyayo cy’imyaka 50 iri imbere. Kugeza ubu ariko 22% by’ibihugu bya Afurika nibyo byemerera abanyamahanga b’Abanyafurika kubyinjiramo nta visa basabwe.

Mu mwaka ushize, igihugu cya Kenya kikaba cyarakuyeho visa ku banyafurika bakinjiramo kiza gisanga ibindi bihugu nka Namibia, Mauritius, Ghana, U Rwanda, Benin na Seychelles byamaze koroshya ibijyanye n’ingendo ku mugabane.

Mu 2016 kandi hatangijwe Passport Nyafurika yemerera uyitunze kugenda uko ashatse mu bihugu 54 bigize Afurika, ariko izi passports zabanje guhabwa abayobozi bakuru nka Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Idriss Deby wa Tchad bari mu ba mbere bayihawe.

Nubwo hakomeje gusabwa koroshya urujya n’uruza ku mugabane wa Afurika, guverinoma zimwe ziracyagenda biguru ntege ndetse ngo mu bihugu bimwe byoroshye kubyinjiramo ufite passport y’u Burayi. Nko muri Afurika y’Epfo, abaturage b’ibihugu 15 byo muri Afurika nibo bonyine bemerewe kwinjira muri iki gihugu badasabwe visa, mu gihe abafite passports 28 zitandukanye zo mu Burayi binjira ku buntu nk’uko byemezwa na BBC.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com