bwiza.com
Ahabanza » Ishyaka rya Mwenedata Gilbert ririshimira irekurwa rya Diane Rwigara na nyina
Amakuru Politiki

Ishyaka rya Mwenedata Gilbert ririshimira irekurwa rya Diane Rwigara na nyina

Ishyaka IPAD-Rwanda rya Mwenedata Gilbert washakaga kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida w’u Rwanda, ritangaza ko ryishimiye irekurwa rya Rwigara Diane na nyina Mukangemanyi Adeline.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga mukuru w’iri shyaka, Musabyimana Charles, rivuga ko bishimiye iki cyemezo cyafashwe n’ubutabera bw’u Rwanda.

Bagize bati “Nyuma y’ifungurwa rya Ingabire Umuhoza Victoire, Perezida w’ishyaka FDU-Inkingi kimwe n’izindi mfungwa zirimo Kizito Mihigo, ishyaka IPAD-Rwanda rinejejwe n’ifungurwa rya Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara”.

Iri shyaka rirakomeza ritangaza ko ibibazo by’urusobe rivuga ko byugarije umuryango Nyarwanda bishobora kubonerwa umuti ngo haramutse habayeho ubushake busesuye bwa Politiki yo kubirangiza.

Iri shyaka rirakomeza risaba ko hafungurwa n’abandi ryita imfungwa za politiki, barimo Mushayidi Deogratias, Dr Niyitegeka Theoneste n’abandi. Bati “bakwiye gufungurwa nta mananiza”.

Gilbert Mwenedata wigeze gushaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu nk’umukandida wigenga mu matora yabaye mu 2017 ntibimuhire nyuma akaza gufata iy’ubuhungiro, yatangaje ko yashinze ishyaka rya politiki ryiswe IPAD-Rwanda (Initiative du Peuple pour l’Alliance Démocratique), ku wa Gatandatu, tariki 04 Kanama 2018.

Iri shyaka ritangaza ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ryashingiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ngo rikaba riharanira ko u Rwanda rugendera ku kuri, ubutabera n’uburenganzira bungana nk’inkingi z’iterambere rirambye.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Mukangemanyi we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2018, nibwo Urukiko Rukuru rwemeye ubusabe bwabo, bemererwa gufungurwa by’agateganyo, bakazaburana bari hanze.

Mwenedata Gilbert

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!