bwiza.com
Ahabanza » Muhanga: Polisi yafashe umucuruzi wari unyereje imisoro ingana na Miliyoni 4.5 kuri Caguwa
Amakuru Politiki

Muhanga: Polisi yafashe umucuruzi wari unyereje imisoro ingana na Miliyoni 4.5 kuri Caguwa

Hirya no hino mu gihugu Polisi y’u Rwanda imaze iminsi iri mu bikorwa byo kurwanya abantu bambutsa ibicuruzwa bakabyinjiza mu gihugu bidasoze.

Ni muri urwo rwego Tariki 08 Ukwakira ku bufatanye n’abaturage bo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye, Polisi yakoze igikorwa cyo gusaka umuturage witwa Bizimana Edouard, mu nzu ye basangamo amabalo 20 y’imyenda ya caguwa yinjije mu gihugu idasoze.

Ikigo k’imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA) kivuraga ko uriya mucuruzi yari anyereje umusoro ungana na Miliyoni enye n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugiz wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police(CIP) Bonavanture Karekezi  avuga ko Polisi  ikimara kumenya amakuru yahise itegura igikorwa cyo gusaka mu rugo  kwa  Bizimana,  koko  bamusangana amabalo 20 y’imyenda ya caguwa.

CIP Karekezi yagize ati:”Abaturage baduhaye amakuru ko uriya mucuruzi acuruza imyenda ya magendu ya caguwa, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu bagiye iwe baramusaka koko bamusangana iriya myenda.”

Yakomeje ashimira abaturage ubufatanye bakomeje kagaragariza inzego z’umutekano mu kurwanya abanyabyaha. Agaragaza ko umuntu ukora ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko aba arimo guhombya igihugu kuko aba anyereza imisoro.

Yagize ati:”Abakora ubucuruzi bwa magendo baba barimo kunyereza imisoro ya leta, kandi nta muntu uyobewe ko imisoro n’amahoro aribyo byubaka igihugu kigashobora gutera imbere.Turashimira abaturage bakomeje kugaragaza bene bariya bacuruzi.”

Mu  Ntara y’Amajyepfo hamaze iminsi havugwa ubucuruzi bwa magendo y’imyenda ya Cagugwa, mu minsi ishize hari undi muturage  Polisi yafatanye  amabalo 21 y’imyenda ya caguwa.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com