bwiza.com
Ahabanza » Sinakwihanganira uburyo tubayeho mu Rwanda – Diane Rwigara
Amakuru Featured

Sinakwihanganira uburyo tubayeho mu Rwanda – Diane Rwigara

Diane Rwigara uherutse gufungurwa by’agateganyo yatangaje ko atakwihanganira uburyo babayeho mu Rwanda, avuga ko yari yaratangije itsinda ry’agakiza ryitwa Itabaza azakomezanya naryo. Ni mu kiganiro Newsday cya BBC aho yatangaje ubuzima bwa gereza yanyuzemo avuga ko atari bwiza ariko yagombaga guhangana nabwo.

Diane Rwigara ndetse na nyina, Adeline Rwigara barekuwe by’agateganyo mu cyumweru gishize, nyuma yo kumara umwaka urenga muri gereza, aho  bashinjwa ibyaha birimo gushishikariza rubanda kwigomeka ku butegetsi buriho mu Rwanda ariko we akabihakana.

Muri iki kiganiro yatangiye avuga ku buzima yanyuzemo muri gereza.

Yagize ati: “Ni ubuzima butari bwiza, ariko nagombaga guhangana nabwo nkabubamo.

Akomeza agira ati: “Uburyo imfungwa za politiki zifatwa si bumwe n’ubwo izindi mfungwa zifatwamo. Ariko muri rusange, navuga ko bwari bwiza. Nishimiye cyane kuba narafunguwe [by’agateganyo] kuko gereza si ahantu heza ho kuba.”

 BBC ivuga ko Imvugo “imfungwa za politiki” iri mu byatumye Victoire Ingabire ahamagazwa n’ubujyenzacyaha kuri uyu wa kabiri, itariki 09 Ukwakira.

Uwo mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi ritaremererwa gukorera mu Rwanda, yafunguwe mu kwezi gushize kwa cyenda ku mbabazi za Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Diane Rwigara avuga ko “bitoroshye kuba utavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa umuyoboke w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda.”

Yagize ati: “Uribasirwa, urabifungirwa, bamwe baburirwa irengero, abandi bakicwa.”

Yabajijwe n’umunyamakuru wa BBC James Copnall niba ateganya gukomeza gukora nk’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi n’ubu yabaye afunguwe by’agateganyo, cyangwa niba wenda bitamuha umutekano kuba acecetseho gato.

Yasubije agira ati: “Mbere yuko mfungwa nari natangije itsinda ry’agakiza ryitwa Itabaza, rero nzakomezanya naryo.

“Turashaka ko riba urubuga, urubuga rw’ingenzi abantu bo mu Rwanda bumvikanishirizamo ijwi ryabo. Rero, yego, nsubije ikibazo cyawe, nzakomeza ibyo natangiye.”

Yavuze ko nubwo “atishimiye” ibyabaye ku bo mu muryango no ku bamushyigikiye, “aticuza” ibyabaye.

Abajijwe ikimutera gukora ibyo akora, yagize ati: “Sinakwihanganira uburyo tubayeho mu Rwanda.”

Ati: “Kubaho mu bwoba, mu by’ukuri si ukubaho. Rero nifuza ko ibintu bihinduka, ndashaka ko tubaho mu gihugu aho utajyanwa mu nkiko kubera ko ufite igitekerezo gitandukanye n’icya leta.”

“Sinshaka gusubira [muri gereza], ariko nibiba ngombwa nzasubirayo. Tuzareba uko bizagenda.”

Diane Rwigara yashatse kwiyamamaza mu matora ya perezida aheruka mu 2017, ariko akanama k’amatora kanzura ko atabyemerewe kavuga ko yakoze uburiganya mu kuzuza ibyangombwa bijyanye na kandidatire ye, ikirego we ahakana.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com