bwiza.com
Ahabanza » Uganda: Umukinnyikazi wa filimi, Keeza, akomeje kuburirwa irengero
Amakuru Imyidagaduro

Uganda: Umukinnyikazi wa filimi, Keeza, akomeje kuburirwa irengero

Umukinnyikazi wa filimi wo mu gihugu cya Uganda, Patience Kahirita, alias Keeza, amaze icyumweru cyose aburiwe irengero nyuma yo gutwarwa n’abagabo batamenyekanye bamukuye aho akorera muri Kampala.

Umuvandimwe we, Judith Kabashambo, aravuga ko uburyo bwose bagerageje bwo kumubona nta musaruro butanga.

Yagize ati: “Murumuna wanjye yatwawe n’abagabo saa 3h50 kuwa Gatanu, itariki 28 Nzeri.

Yakomeje agira ati: “Baburanye nawe.”

Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko Keeza akorana na Kwakoo, ikigo gikora ibijyanye n’ubucuruzi kuri internet muri Afurika no ku yandi masoko mpuzamahanga gifite ibiro I Kampala.

Bivugwa ko abo bagabo bamutwaye bamusabye kubaherekeza ku cyicaro gikuru cya polisi muri Kampala, ariko inshuti ze zamukurikiye zageze kuri polisi ziramubura.

Keeza ni umukobwa wa George Kahirita wo muri Rukungiri, mu burengerazuba bwa Uganda. Ibura rye rikaba ryahangayikishije umuryango we dore ko abakobwa bakunze gushimutwa nyuma bakicwa muri Kampala na Wakiso.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com