bwiza.com
Ahabanza » Dore ibintu bitanu abagabo benshi bitiranya mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
Urukundo

Dore ibintu bitanu abagabo benshi bitiranya mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ni icy’ibanga, nk’uko buri wese aba atifuza ko hari umubona agikora ni nako benshi bahuriramo n’ibyo badasobanukiwe, ariko bagatinya gusobanuza ngo bamenye.

Bityo Bwiza.com, iragusobanurira bimwe mu byo abantu benshi bakunze kwitiranya kandi atari ukuri.

Ubusugi/Kuva amaraso:

Benshi bibwira ko ubusugi burangwa no kuva amaraso kw’umukobwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ese niko kuri? Igisubizo ni Oya.

Isugi: Ni umukobwa utarinjizwa igitsina cy’umuhungu mu cye, Aha bishatse kuvuga umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe.

Bavuga ko Hymen (agahu gato kaba kometse inyuma ku gitsina cy’umukobwa utarakora imibonano) iyo yacitse atari cyo kimenyetso cyonyine gishobora kukwereka ko umukobwa yatakaje ubusugi bwe, Aka gahu gashobora gucika biturutse ku mpamvu nyinshi zitandukanye.

Urugero, aka gahu gashobora gucika bitewe n’uko umukobwa yakoze sports, yagenze cyane, gusa iyo aka gahu gacitse biturutse ko yakoze imibonano mpuzabitsina aba yaratakaje ubusugi bwe.

Kuva amaraso si cyo kimenyetso kigaragaza ubusugi, kuko umukobwa ashobora kuva amaraso mu mibonano mpuzabitsina akanababara kandi atari isugi, Ikindi ni uko Hymen ishobora gucika ariko ntave amaraso cyangwa ngo ababare.

Gukuna/amavangingo:

Igikorwa cyo gukunda cyangwa se guca imyeyo ku bakobwa, n’abagore dore ko ubu hari abasigaye babikora bakuze, ni aho usanga bifashisha amavuta y’inka avanze n’indi miti, bagakurura imishino ikaba miremire.

KANDA Hano umenye uko bakuna (guca imyeyo)

Uku kuba igaragara cyangwa yarabaye miremire hari abahita biyumvisha ko kuba ayifite ako kanya aba anyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina cyangwa se kuzana amavangingo, oya rwose si byo.

Ushobora kuba utarakunnye aya mavangingo akaza, kimwe n’uko ushobora kuba warakunnye ntaze, bose biva hagati y’abashakanye, n’ubuhanga babifitemo.

Kurangiza/umugore &umugabo:

Abagabo benshi ntibajya bamenya uko abagore babo barangiza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, bakibwira ko uko barangiza ari nako nabo barangiza.

Iyo imibonano ikorwa, rugongo (Critoris) y’umugore iba yahagurutse nk’uko igitsinagabo bikibaho noneho mu myanya y’imbere y’igitsina ikikanyaga maze umugore akumva utuntu tumuzamutsemo. Ako kanya umutima uhita utera n’amaraso agatembera cyane imitsi igasa n’ibyimbye bitewe na bya byishimo bidasanzwe byo hejuru.

Ibi kandi si ibintu bidasanzwe kuko umubiri w’umugore uvubura imisemburo witwa endorphine ukaba n’ubusanzwe utera ibyishimo by’umubiri no mu buzima bwa buri munsi.
Ibyo bigafatwa nka nyirabayazana yo kuzana amazi rimwe na rimwe ibi byishimo bikaba byakurikirwa no gutera akaruru ku bagore bamwe ,kurira, ku niha,kunosha uwo bakorana imibonano mpuzabitsina, akenshi iyo agaragaza ibi bimenyetso aba arimo kurangiza. 

Kurangiza/Kunyara k’umugore:

Iyo umugore arangije mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina biba bitandukanye n’uko yaba azanye amavangingo, kuko ashobora kuzana aya mavangingo kandi atararangiza, kimwe n’uko ashobora kurangiza inshuro zirenze imwe amavangingo ataraza, kimwe n’uko ashobora kumara imyaka abana n’umugabo buri gihe uko bakoze imibonano akarangiza ariko amavangingo ntaze na rimwe.

Kurangiza biri ukwabyo, no kunyara mu gihe cy’imibonano bikaza ukwabyo, kimwe n’uko bishobora kubera rimwe, ni nabyo biryoha cyane.

Ikibuno/kuryoshya imibonano: Abagabo benshi bibwira ko abagore bafite ikibuno kinini aribo baryoshya imibonano mpuzabitsina, si ko bimeze, si kuri bose.

Ashobora kuba afite icyo kibuno kinini ariko ugasanga ni nta kigenda mu buriri, ahubwo wawundi udafite ikinini ugasanga ariwe uzi kuryoshya mu buriri, waba ubyibushye cyangwa se unanutse, mwembi mushobora kunezeza umugabo.

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Mporanyimana jean bosco October 31, 2018 at 6:47 am

Ihangane kuko ibyakubayeho biteye agahinda inama nakugira rero niyi, ukwiriye kumutega amatwi ukumva impamvu yamuteye kuguca inyuma kuko ushobora gusanga nawe ubwawe warabigizemo uruhare kdi niba yemera nokugusaba imbabazi ushobora no kuzimuha kuko murukundo kubona umukobwa cy umusore mubyumva kimwe % biragoye.wibuke ko murukundo habamo kwihanganirana, kubabarira no kwirengagiza.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com