bwiza.com
Featured Politiki

Ese u Rwanda rwaba rugiye kuba icyambu cy’u Bufaransa mu kongera kwigarurira Afurika?

U Bufaransa burakataje mu gushaka inzira bwacamo kugira ngo bwongere bwigarurire imitima y’ Abanyafurika nyuma yo guhemukira uyu mugabane mu buryo bwose bushoboka.

Iki gihugu cyari cyarigaruriye ibihugu byinshi mu gihe cy’ ubukoloni, gishinjwa guhemukira  abanyarwanda ubwo cyihishaga inyuma y’ umugambi w’ itegurwa n’ ishirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni.

Uretse ibi kandi , U Bufaransa bushinjwa kwivugana impirimbanyi za politiki zaharaniraga impinduramatwara ndetse no kwamagana ba mpatsibihugu nka Capt. Thomas Sankara wo muri Burkina Fasso, Col. Mouhamar El Kadhafi wo muri Libiya n’ abandi bagiye bicwa mu kagambane kabwo.

Ese U Bufaransa bwaba bugiye guca k’ U Rwanda?

Mu gihe hari  hashize imyaka igera kuri 25 , ibihugu by’ U Bufaransa n’ U Rwanda bidacana uwaka birashoboka ko ibi bihugu byombi bigiye kongera kugirana umubano mwiza ndetse kurusha n’ uko byari bimeze mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Ubushake bwa Politiki bw’ abaperezida, Emmanuel Macron w’ U Bufaransa na Paul Kagame w’ u Rwanda, inyungu z’ ubukungu z’ ibihugu byombi  ndetse n’ amateka ndangamuco bihuriyeho ni zimwe mu ngingo z’ ingenzi zishobora kuzaranga umubano mushya w’ ibihugu byombi.

1.Ubushake bwa politiki:

Kuva jenoside yakorewe Abatusti yahagarikwa na FPR/Inkotanyi abaperezida bayoboye U Bufaransa nka Jacques Chirac, Nicolas Sarkozy ndetse Francois Hollande ntibigeze bagaragza ubushake bwo gusaba abanyarwanda imbabazi.

U Bufaransa bwagiye bwitwaza ubuhangange bufite burushaho kwigiza nkana bwirengagiza uruhare bwagize muri jenoside. Isesengura rya Bwiza.com rigaragaza ko Emmanuel Macron nk’ umuperezida ukiri muto mu myaka afite amahirwe, inyungu ndetse n’ ubushake bwo gusubukura umubano mwiza hagati y’ U Bufaransa n’ U Rwanda.

Nk’ umunyapolitiki wakurikiranye amateka ya politiki y’ igihugu cye na Afurika(Francafrica), Macron yamaze gufata icyemezo cyo gukosora amakosa yaranze amateka y’ igihugu cye mu rwego rwo kwitandukanya n’ abamubanjirije bityo akaba igihangange nka Charles Degaulle.

Na none, kuba Macron yashyigikira ko Min. Louise Mushikiwabo ayobora OIF, ni kimwe mu bimenyetso simusiga byerekana icyifuzo cye kigamije kongera kugarurira u Bufaransa icyizere bwari bwaratakaje mu bihugu bimwe na bimwe bwari bwarigaruriye n’u Rwanda rurimo mbere ya Jenoside.

Mu kiganiro na AFP muri Kanama 2018, Minisitiri Mushikwabo yagize ati” Perezida Macron yerekanye ubushake bwiza bwa politiki nk’ ikemenyetso cyo kuzaganira ku bibazo biri hagati y’ U Bufaransa n’ U Rwanda”.

Kuri iyi ngingo , Mushikiwabo yakomeje kwerekana ko Perezida Macron yiteguye guhindura amateka kuva yajya ku butegetsi muri 2017.

Ku ruhande rumwe, Macron yasanze kuba Perezida Kagame ayoboye AU (African Union)  ari wo mwanya nyawo w’ u Bufaransa  wo guca ku Rwanda mu kongera kubaka inshusho nshya nyuma yo gutakarizwa icyizere.

Ku rundi ruhande, Macron yashyigikiye kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF mu rwego rwo kongera gushishikariza abanyafurika kwiyumvamo ururimi rw’ igifaransa.

2.Ubukungu bw’ibihugu byombi (Geopolitique): Mu gihe abatari bacye bahora bibaza impamvu ibihugu bikomeye byifuza u Rwanda , inzobere mu bumenyi bw’ Isi zigaragaza ko iki gihugu gito giherereye ahantu heza ku buryo bishobora korohera abashoramari.

U Rwanda ruri ku mutima wa Afurika ndetse rufite imisozi n’ ikirere cyiza bituma rushobora kurindwa neza(military strategy).

Mu myaka 25 ishize u Rwanda rukomeje kwiyubaka cyane kugeza aho amahanga arwita  ‘Singapour ya Afurika’ bitewe n’ ibikorwaremezo bigezweho, isuku ndetse n’ umutekano uhagije.

3.Amateka ndangamuco: Kuva na mbere ya 1994, u Bufaransa n’ u Rwanda byari bisanzwe bifitanye amateka ndetse n’ umubano ukomeye ushingiye ku muco.

U Bufaransa buramutse bwemeye guca bugufi nk’ uko u Rwanda rwakomeje rubisaba, nta kabuza ko iki gihugu gishobora kongera kugira imbaraga muri Afurika ruciye kuri iki gihugu kiyoboye AU na OIF mu gihe Louise Mushikiwabo yaba yatowe.

Perezida Emmanuel Macron na Min. Mushikiwabo

Gaston Rwaka/Bwiza.com

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!