bwiza.com
Ahabanza » Icyogajuru kirimo Umurusiya n’Umunyamerika cyagize ikibazo nyuma y’iminota cyoherejwe
Amakuru Politiki

Icyogajuru kirimo Umurusiya n’Umunyamerika cyagize ikibazo nyuma y’iminota cyoherejwe

Icyogajuru cy’u Burusiya cyohererejwe mu kirere muri Kazakhstan gitwawe n’abantu babiri, Umurusiya n’Umunyamerika cyagize ikibazo nyuma y’iminota mikeya cyoherejwe kuri uyu wa kane, itariki 11 Ukwakira, biba ngombwa ko kigaruka hasi nk’uko byatangajwe na Ria Novosti.

Biravugwa ko habuze gato ngo habe ikiza mu kirere kuri uyu wa 11 Ukwakira ubwo icyogajuru, Soyouz MS-10 cyoherezwaga mu kirere kikagira ikibazo ariko kubw’amahirwe uburyo bwo gutabara bwacyo bugahita bwitabazwa kikaza kongera kugaruka hasi muri Kazakhstan aho cyari gihagurukiye.

Ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere cy’u Burusiya, Roskosmos, mu itangazo cyashyize ahagaragara cyavuze ko ikipe ishinzwe ubutabazi yoherejwe aho iki cyogajuru cyaguye kandi  abari bakirimo ntacyo babaye ari bazima.

Amakuru aturuka mu rwego rw’ubumenyi bw’ikirere mu Burusiya aravuga ko iki cyogajuru cyahuye n’ikibazo cya moteri nyuma y’iminota ibiri cyoherejwe mu kirere. Iki cyogajuru kikaba cyagombaga gutwara abo bahanga babiri mu by’ikirere mu butumwa bw’amezi atandatu kuri station mpuzamahanga y’ubumenyi bw’ikirere (ISS).

Biravugwa ko iki cyogajuru cyagize ikibazo cya moteri nyuma y’amasegonda igice cya mbere cyacyo kimaze gutandukana nacyo nk’uko byatangajwe n’abanyamakuru ba NASA bavugaga imigendekere y’iki gikorwa.

Umuvugizi wa perezidansi y’u Burusiya (Kremlin) witwa Dmitri Peskov, yatangarije AFP ko iyoherezwa ryagenze neza ariko igice kimwe cy’icyogajuru cyamara kwitandukanya nacyo hakagaragara ikintu kimeze nk’umurabyo ariko kubw’amahirwe abari bakirimo bakaba ari bazima.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com