bwiza.com
Ahabanza » Koreya y’Epfo irateganya gukuriraho ibihano iya ruguru mu gihe Trump atabikozwa
Amakuru Politiki

Koreya y’Epfo irateganya gukuriraho ibihano iya ruguru mu gihe Trump atabikozwa

Igihugu cya Koreya y’Epfo kirateganya gukuriraho Koreya ya Ruguru bimwe mu bihano cyayifatiye mu rwego rwo kurushaho kuzana ubwumvikane muri dipolomasi hagamijwe kurushaho kuzahura imibanire no gukemura ikibazo cy’ibitwaro bya kirimbuzi nk’uko byatangajwe kuri uyu wa gatatu na minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Ibintu Donald Trump ariko avuga ko iki gihugu kitagomba gukora Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitabihaye umugisha

Ubwo yari atezwe amatwi n’inteko ishinga amategeko, minisitiri Kang Kyung-wha yavuze ko guverinoma irimo iriga niba hakurwaho ibihano Koreya y’Epfo yafatiye Koreya ya Ruguru mu 2010 nyuma y’igitero ku bwato bw’intambara cyahitanye Abanya-Koreya y’Epfo 45.

Nyuma y’aho bamwe mu badeppite biganjemo abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bamwamaganiye, minisitiri Kang yagerageje kubaturisha mu itangazo yashyize ahagaragara avuga ko guverinoma itaratangira gusubiramo byuzuye ibijyanye n’ibyo bihano, asobanura ko nta cyemezo kirafatwa.

Ubwo yabazwaga ku byatangajwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya y’Epfo, Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko iki gihugu gishobora gukuraho ibihano cyafatiye Koreya ya Ruguru ari uko gusa abyemeye nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.

Ibi ngo bikaba bishobora guteza umwuka mubi hagati y’ibi bihugu bisanzwe ari inshuti kubera ukuntu Koreya zombi zisa nk’izishaka kurushaho kongera kwegerana mu gihe Amerika yo ivuga ko Koreya ya Ruguru igenda biguruntege nyuma yo gusezeranya gusenya ibitwaro bya kirimbuzi.

Perezida Trump ati: “Ntabyo bazakora tutabyeye. Ntacyo bakora tutabyemeye.”

Igihugu cya Koreya y’Epfo cyari cyahagaritse ubucuruzi bwose bwambukiranya imipaka hagati yacyo na Koreya ya Ruguru usibye icyanya cy’inganda gihuriweho n’ibihugu byombi kiri mu mujyi wa Kaesong  wo ku mupaka wa Koreya ya Ruguru kubera icyo gitero ku bwato bwacyo. Ibyemezo byafashwe kuwa 24 Gicurasi 2010 kandi byabujije amato ya Koreya ya Ruguru gukoresha inzira z’amazi ziri ku gice cya Koreya y’Epfo.

Iki cyanya cy’inganda cya Kaesong kandi nacyo cyaje gufungwa mu 2016 nyuma y’aho Koreya ya Ruguru igeragereje igisasu cya missile kiraswa kure.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com