bwiza.com
Ahabanza » Mu mafoto: Min. Mushikiwabo yagaragaje ubuhanga afite mu kubyina Kinyarwanda
Imyidagaduro

Mu mafoto: Min. Mushikiwabo yagaragaje ubuhanga afite mu kubyina Kinyarwanda

Louise Mushikiwabo yacinye akadiho karahava

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukwakira 2018, nibwo muri Armenie habereye igitaramo cyo gususurutsa abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa bahateraniye mu muhango wo gutora Umuyobozi Mukuru w’Umuryango byibumbiyemo wa OIF (Organisation internationale de la Francophonie),  Min. Mushikiwabo Louise wiyamariza kuwuyobora yatunguranye abyina imbyino Nyarwanda.

Min. Mushikiwabo ni umwe mu bakandida bafite amahirwe menshi yo kwegukana uyu mwanya w’Umunyamabanga mukuru wUmuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa OIF,  aho ahanganye na Michaelle Jean ukomoka muri Canada.

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru amatora ararimbanyije aho byitezweko ko nyuma y’amatora hari bumenyekane utsindiye intebe y’ubuyobozi hagati ye na Michaelle Jean.

Iki gitaramo cyari kiyobowe n’Abahanzi Nyarwanda barimo Miss Shanel wamenyekanye cyane mu Rwanda ubu akaba akorera umuziki mu gihugu cy’u Bufaransa.

Dore uko byari byifashe mu mafoto:

Miss Shanel waturutse mu Bufaransa yakumbuje benshi u Rwanda
Min.  Mushikiwabo Louise yacinye akadiho karahava

Munyanziza Francis acuranga inanga

Yakiriwe mu buryo bw’umwihariko Photo:Kigalitoday

Izindi wakunda

Bwiza.com