bwiza.com
Ahabanza » Rusizi: Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda arashima intambwe rwateye
Amakuru Politiki

Rusizi: Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda arashima intambwe rwateye

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda,  Jo Lonas  avuga ko u Rwanda ari igihugu kigaragaza impinduka zikomeye mu iterambere ry’ubukungu no kubahiriza uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage barwo mu rwego rwo guharanira imibereho myiza yabo.

Ni bimwe mu byo yavugiye mu karere ka Rusizi ku wa Kabiri tariki ya 9 Ukwakira 2018, ubwo yifatanyaga n’umuryango ‘Strive Foundation Rwanda’ mu gushimira abahuguwe mu minsi ishize ku bijyanye n’amasezerano mpuzamahanga  ngarukamwaka  y’uburenganzira bwa muntu.

Ambasaderi Jo Lonas yavuze ko yageze mu Rwanda bwa mbere mu 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igihugu kikiri mu bihe bikomeye cyane, ariko yishimye cyane agarutse nyuma y’imyaka  20 agasanga  cyarateye intambwe ishimishije mu bukungu, imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibindi.

Yagize ati ’’ndagira ngo mbere na mbere nshime umubano unoze uri hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza urangwa cyane n’ubufatanye busesuye mu byerekeranye n’iterambere, aho buri mwaka Ubwongereza  hari amafaranga  bugenera u Rwanda agakoreshwa mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage kandi akoreshwa neza cyane, aho iyi nkunga ikoreshwa mu byiciro 3 birimo iterambere ry’ubukungu, iry’uburezi no guteza imbere inzego zinyuranye z’ubuyobozi na sosiyete sivile”.

Avuga ko uyu mwaka bahisemo gukorana n’abaturage b’uturere twa Rusizi na Nyamasheke binyuze muri ‘Strive Foundation Rwanda’ kugira ngo n’abaturage batwo bamenye ibyerekeranye n’ariya masezerano mpuzamahanga ajyanye n’uburenganzira bwa muntu, banabashe gusobanukirwa uburenganzira bwabo.

Rubagumya Antoine, umuhuzabikorwa w’inzu y’ubufasha mu by’amategeko wari mu banyarusizi 15 bashimiwe n’uyu muyobozi, yavuze ko kuba n’abanyamahanga babona ibyo u Rwanda rwagezeho mu iterambere no guharanira uburenganzira bwa muntu ari ikintu gikomeye cyane buri munyarwanda akwiye kwishimira, kuko hakozwe byinshi birimo n’ishyirwaho ry’inzu y’ubufasha mu by’amategeko, aho abayikoramo bagera hasi mu baturage bakabigisha ibijyanye n’uburenganzira bwabo.

Avuga ko byatanze umusaruro ushimishije cyane kuko umuturage urenganye aba azi aho yabariza kugira ngo arenganurwe mu gihe mbere umuntu yarenganaga akicecekera cyangwa akabindikiranywa.

Umukozi wa Strive foundation Rwanda, Kabera Télésphore asaba abayobozi bose bahuguwe kuri iyi myanzuro u Rwanda rwashyizeho umukono kwegera abaturage bakayibasobanurira, bakanabasobanurira icyo basabwa n’ibyo bemererwa n’amategeko kugira ngo hirindwe ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem,avuga ko akarere na ko gakora byinshi mu gukumira icyabangamira cyose iterambere ry’umuturage, birimo kurwanya ruswa n’akarengane, gukemurira ibibazo by’abaturage ku gihe n’ibindi, n’ahakiri intege nke ibibazo birimo bakaba bariyemeje kubikemura vuba, abayobozi bose b’inzego z’ibanze babigizemo uruhare.

Ambasaderi Jo Lonas ( hagati) ari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem n’abahuguwe ku mazeserano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu

 

Izindi wakunda

Bwiza.com