bwiza.com
Ahabanza » Ubuhanuzi bwo mu nsengero zo muri iyi minsi, buracura iki mu Rwanda?
Iyobokamana

Ubuhanuzi bwo mu nsengero zo muri iyi minsi, buracura iki mu Rwanda?

Bamwe biyise abakozi b’Imana, abahanuzi, intumwa z’Imana, abavugabutumwa,… ibyo babwira abayoboke babo hari ibibakura imitima cyangwa bikayibarema bitewe n’uburyo yoroshye cyangwa ikomeye, ese ubu buhanuzi buba ari ubw’ukuri cyangwa buba bugamije gushakisha indamu cyangwa ubundi butunzi ku biyise ayo mazina?

Abagabo babiri ubwo bahuraga batari baherukanye, umwe ubwo yamuganyiraga ko imyaka ibaye myinshi ari umushomeri, yamusubije agira ati “Umuntu muzima nkawe warangije za kaminuza wirirwa uzenguruka igihugu cyose ngo urashaka akazi? Koko unanirwe no gushinga urusengero?

Ese uru rusengero ruzaba rwubatswe n’Imana cyangwa ruzaba rugamije inyungu?

Undi nawe ubwo yari amaze gutandukana n’umugore we bari bafite urusengero rukomeye, bahanura induru zikavuga, umwe yaciye ukwe ashinga urwe, n’undi asigarana rwa rundi.

Ubwo uwo mugabo yari mu iduka agura utuntu muri matheus mu mujyi wa Kigali, umudiyakoni yaramuhamagaye ati Bishop mugeze he? Na we ati “mwatangiye? Diyakoni aramusubiza “ubu twatangiye, turimo kuririmba,…”.

Bishop n’ijwi rikanika, yagize ati “ni uko sha, mushyiremo indirimbo nyinshi bajye mu mwuka na njye ndaje tuyabakuremo”. Arangije araseka cyaneeeee.

Hari inkuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yagiraga iti “Ni njye muhanuzi wa mbere, ntawe muzabona umeze nka njye, keretse umunsi nzaba ntakiriho”. Hari n’uwasabye abakiristo gukirigitana.

Ubwo habura iminsi ibiri ngo ubukwe bube, nyamukobwa uwita umuvugabutumwa yamwihereranye mu cyumba bise icy’amasengesho, aramuhanurira arangije ari umubiri wawe warahumanye, ati ‘tuza nkukorere delivuransi’ yakuyemo inyenda yose undi afata amazi abanza kuyasengera, arangije aramwuhagira ngo arimo kumuhumanura.

Si urwenya ahubwo ni agahida, umugabo utari uwawe arimo kukuhagira wambaye uko wavutse pe!! Ntimumbaze ibyakurikiyeho muri iyo delivuransi. Gusa inkuru yabaye kimomo, umusore ayimenye, ubukwe bwapfuye habura amasaha 48 ngo butahe. Ipfunwe n’ikimwaro bisigarana ababyeyi.

Ubu buhanuza hari aho usanga bwarabaye nka virus yagiye mu bantu, urusengero rudafite abahanura usanga abayoboke barucikamo, ariko wasubira inyuma ugasanga abicuza kubera ibyabo batakarijemo ari benshi.

Umugabo yaratashye asanga umugore yaguze ka matela gato, amubaza aho iyo bari basanzwe bararaho yayishyize, amusubiza agira ati “pasiteri yampanuriye ko irimo amadayimoni mpita nyitwika”. Umugabo yarumiwe abura icyo akora.

Ubuhanuzi si bubi, bitewe n’imyemerere ya buri muntu bushobora kumwubaka, bukubaka umuryango ndetse n’igihugu muri rusange, ariko na none hari ababwihisha inyuma bakabushakamo amaramuko. Ni nayo mpamvu ubusesenguzi bukwiye bwa buri muntu.

Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Ntimukumvire amagambo abahanuzi babahanurira: babigisha ibitagira umumaro bavuga ibyo beretswe, bihimbwe n’imitima yabo bitavuye mu kanwa k’Uwiteka (Yeremiya 23:16).

Wowe ubibona ute? Ubona ubu buhanuzi bucura iki?

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com