bwiza.com
Ahabanza » Nyamasheke/Mahembe: Bamwe mu banyeshuri ntibazi uko mudasobwa zisa
Amakuru Mu mashuli

Nyamasheke/Mahembe: Bamwe mu banyeshuri ntibazi uko mudasobwa zisa

?

Abarezi n’abanyeshuri bo mu murenge wa Mahembe mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bakiri kure nk’ukwezi mu gukoresha  mudasobwa. 

Bamwe mu barezi bavuze ko ari ikibazo gikomeye cyane  giterwa  no kuba igice kinini cy’umurenge wabo kitagira amashanyarazi, bakanibaza  niba na Minisiteri yabo ikizi, kuko mu bigo by’amashuri 9 byose biwurimo, birimo 3 by’ayisumbuye, ibirimo mudasobwa ni 2 gusa, kimwe cy’ayisumbuye na kimwe cy’abanza, ibindi  7 bisigaye nta mudasobwa Leta yabihaye.

Uyu murenge uri mu cyahoze ari komini Rwamatamu ya Kibuye ukaba utaragiraga umuhanda mwiza uwuhuza n’umujyi wa Karongi ngo bamwe bajye kwigayo mudasobwa, mu santere y’ubucuruzi ya Mugonero zikaba zitangiye kuhagera vuba, ariko naho kuhagera harimo urugendo rurerure, kuri moto bagerayo bakoresheje ibihumbi bitandatu, 12 kugenda no gutaha.

Abigisha ikoranabuhanga muri aya mashuri baryigisha mu magambo gusa nta mudasobwa n’imwe bashobora kwereka abana nibura uko isa, ubushakashatsi bwa buri munsi  bw’umurezi kuri murandasi ngo yiyungure ubumenyi bukaba budashoboka.

Basanga uku gusigara inyuma mu ikoranabuhanga byanze bikunze bizagira ingaruka, zaba iza vuba cyangwa iz’igihe kirekire ku ireme ry’uburezi muri uyu murenge, dore ko n’ibiro by’umurenge n’iby’utugari 4 muri 5 tuwugize nta mashanyarazi aharangwa.

Nyirahakizimana Christine uhagarariye abandi barezi muri uyu murenge yagize ati’’ ni ikibazo gikomeye cyane ku ireme ry’uburezi  kuko mudasobwa ziri muri GS Mugonero n’ishuri ribanza rya Gabiro gusa, ahandi hose na gahunda ya mudasobwa ku mwana nta yigeze ihagezwa kuko nta mashanyarazi”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Ndindayino Jean Claude avuga ko ari ikibazo gikomeye cyane kidakwiye kwirengagizwa kuba  ibihumbi byinshi by’abana bitiga neza ikoranabuhanga.

Avuga ko bamwe mu barezi batazi mudasobwa, abandi bayigisha mu magambo gusa kubera kubura amashanyarazi hafi mu murenge wose, raporo zagombye gukorerwa kuri mudasobwa zikaba zikomeje kuba ikibazo, icyakora ko hari icyizere ko muri uyu mwaka hari ahashobora kugezwa amashanyarazi bigakemuka.

Umuyobozi wa REG ishami rya Nyamasheke, Hagenimana Erneste aherutse gutangariza Bwiza.com ko muri uyu mwaka ingo 2000 zo muri uyu murenge zizahabwa amashanyarazi, na bimwe mu bigo by’amashuri akazahagezwa,iki kibazo cy’idindira mu ikoranabuhanga  kikazaba kiri mu nzira zo gukemuka.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!