bwiza.com
Ahabanza » Burundi: Urushyi nyina wa Rwagasore yakubise umukoloni ni icyemeza ko Abarundi bazi uwabahekuye
Amakuru Politiki

Burundi: Urushyi nyina wa Rwagasore yakubise umukoloni ni icyemeza ko Abarundi bazi uwabahekuye

Nyuma y’aho u Burundi bushinje Ubwami bw’U Bubiligi kuba inyuma y’iyicwa ry’Igikomangoma Louis Rwagasore waharaniye ubwigenge bw’iki gihugu ariko agapfa atakibonye kigenga, u Bubiligi nabwo bwatangaje ko bwiteguye ko hongera kurebwa ibyaranze icyo gihe cya gikoloni birimo ibikorwa bibabaje byakozwe nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga uvuga ariko ko aya mateka adakwiye kwitwazwa.

Ubwo hibukwaga urupfu rw’Igikomangoma Rwagasore kuwa 13 Ukwakira nibwo u Burundi bwashyize ahagaragara itangazo rishinja Ubwami bw’u Bubiligi kuba ari bwo bwatanze amabwiriza yo kwivugana Rwagasore, rivuga ko iki gihugu kitaranatanga ibisobanuro kuri iki kibazo. U Burundi bukaba bwaranatangaje ko bugiye gushyiraho komisiyo izacukumbura ukuri kuri ubu bwicanyi bwakorewe uwo bufata nk’intwari yabwo.

Uruhare rw’u Bubiligi mu iyicwa ry’iyi ntwari y’ubwigenge rumaze imyaka myinshi ruvugwa mu matamatama ariko rutagaragazwa mu by’ukuri. Gusa Abarundi bazi ko nta wundi wabahekuye atari umukoloni.

Bivugwa ko ngo mu 1961, ubwo umwe mu bakozi bakuru b’Ababiligi wakoreraga mu Burundi yajyaga mu buruhukiro kureba umurambo wa Rwagasore, yahuye na nyina, Umwamikazi Thérèse Kanyonga, n’umujinya mwinshi agahita amukubita urushyi atitaye ku kuba ari umuzungu.

Iki nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga, ngo akaba ari kimwe mu byabaye bigaragaza akagambane k’u Bubiligi nubwo abanyamateka batabyitayeho.

Nubwo bimeze gutyo, umwe mu bahanga mu mateka w’Umubiligi akomeje gucukumbura ukuri ku byabaye. Uyu witwa Ludo de Witt avuga ko yabashije kubona zimwe mu nyandiko ziri mu ishyinguranyandiko rya Ambasade y’u Bwongereza, ashimangira ko zemeza uruhare rw’u Bubiligi mu iyicwa rya Rwagasore. U Bubiligi ngo akaba ari bwo bwatanze uburenganzira bwo kwikiza umuntu wari ububangamiye asaba ubwigenge.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko nubwo abayobozi b’u Burundi batasobanuye impamvu bazamuye iki kibazo muri iki gihe, ngo bishobora kuba byatewe n’impamvu za dipolomasi. Ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza bukunze kunengwa mu mahanga kandi umubano w’u Burundi n’u Bubiligi ntiwifashe neza muri iki gihe.

Bivugwa ko ahari u Burundi bwaba bushaka kwerekana ko igitutu kinshi bushyirwaho kitazarangira nta ngaruka. U Burundi bukaba bushinja u Bubiligi kuba inyuma y’ibihano bwafatiwe n’u Burayi ndetse bukaba bwarahamagaje ambasaderi wabwo umaze amezi atatu atarasubira mu mirimo ye.

U Bubiligi bwahaye ibihugu bwakolonizaga ubwigenge bumaze kwivugana ababuharaniye

Usibye Igikomangoma Rwagasore mu Burundi, u Bubiligi bunashinjwa kuba inyuma y’impfu z’abandi bantu b’ingenzi baharaniye ubwigenge bw’ibihugu bwakolonije ari byo; Congo n’u Rwanda. Bivugwa ko u Bubiligi ari bwo buri inyuma y’urupfu rw’Umwami Mutara Rudahigwa w’u Rwanda ndetse no kuba ari bwo bwagize uruhare mu iyicwa rya Patrice Lumumba, intwari ya Congo na Afurika.

Uyu muhanga mu mateka w’Umubiligi, Ludo de Witt, yanacukumbuye iby’iyicwa rya Lumumba. Mu kiganiro yahaye RFI mu 2012, yatangaje ko mu ijoro ryo kuwa 17 Mutarama 1961 muri Katanga, komiseri wa polisi w’Umubiligi yafashe ukuboko Lumumba akamujyana imbere y’igiti kinini, ahari itsinda ry’abagabo bane bari biteguye kumwica mu gihe abandi bantu bagera muri 20 barimo abasirikare, abapolisi, abofisiye b’ababiligi n’amaminisitiri bo muri Katanga ngo bari bategereje bacecetse. Umukapiteni w’Umubiligi yahise atanga itegeko ryo kurasa Lumumba yicwa atyo.

Si ibyo gusa Ababiligi bakoreye Lumumba kuko uyu avuga ko bahise bananyereza umurambo we bikozwe n’abavandimwe babiri bitwa Soete barimo umwe w’ingenzi wari komiseri wa polisi. Bivugwa ko icyo gihe umurambo wa Lumumba n’indi y’abo bicanwe nabo yacagaguwemo ibice bakabishyira mu ngunguru yuzuyemo acide sulfurique bikayenga.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com