bwiza.com
Ahabanza » Nyanza: Babiri bafashwe batetse kanyanga
Amakuru Politiki

Nyanza: Babiri bafashwe batetse kanyanga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kigoma, ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage ku Cyumweru Tariki ya 14 Ukwakira 2018, yafashe abagabo babiri  batekaga ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Abafashwe ni  Ntaganira Theoneste w’imyaka 32 na Kamanzi Jonathan w’imyaka 42,aba bombi bafatiwe mu cyuho bamaze guteka litiro 43 za  Kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko kugira ngo bariya bagabo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko hari abagabo bitwikira ijoro bakarara batetse kanyanga.

Amakuru akimara kugera kuri Polisi hahise hategurwa igikorwa cyo kujya gufata abo bagabo.

CIP Karekezi yagize ati:” Abaturage bari bafite amakuru, bahise babwira Polisi ikorera muri uriya murenge itegura igikorwa cyo kujya gufata bariya bagabo, Polisi yasanze  koko batetse kanyanga.”

Abafashwe nabo bahise biyemerera icyaha, bavuga ko atari ubwa mbere bari biyetetse ahubwo basanzwe babikora, bayitekeraga mu rugo rwo kwa Ntaganira.

Umuvugi yakomeje ashimira abaturage uruhare bakomeje kugaragaza mu gufasha inzego z’umutekano mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.Yabakanguriye kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ibindi byaha.

Yagize ati:”Kanyanga ni kimwe mu biyobyabwenge bihanirwa n’amategeko ya hano mu Rwanda, kimwe n’ibindi biyobyabwenge byose,kanyanga ituma abantu bakora ibyaha nko gufata abana ku ngufu, amakimbirane yo miryango,urugomo n’ibindi byaha bitandukanye.”

Yavuze ko urubyiruko arirwo rukunze kwishora mu biyobyabwenge cyane,ugasanga bibatesha amahirwe yo kugera ku nzozi baba barihaye kuko abenshi bituma batakaza amashuri,abandi ntibashobore gukora kuko nta mitekerereze n’imbaraga baba bagifite.

Abafashwe n’ibikoresho bafatanywe Polisi yabishyikirije urwego rw’ubugenzacyaha(RIB)kugira ngo hakorwe iperereza.

Ingingo ya 263  mu gitabo  gishya cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo kuva  ku myaka irindwi(7)  kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com