bwiza.com
Ahabanza » Abaminisitiri 10 bayoboye MINADEF, Abajenerali 5 ba ex-FAR, abasivili 3, kuva u Rwanda rwigenga
Featured IBYEGERANYO INKURU TWABAHITIYEMO Politiki

Abaminisitiri 10 bayoboye MINADEF, Abajenerali 5 ba ex-FAR, abasivili 3, kuva u Rwanda rwigenga

Nyuma y’ihindurwa rya Guverinoma, Général Major MURASIRA Albert abaye Minisitiri w’Ingabo wa 10 uyoboye Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda kuva rwabaho.

Minisiteri y’Ingabo niyo ikurikirana ibikorwa by’Ingabo z’Igihugu, zahoze zitwa GN (Garde Nationale) muri Repubulika ya Mbere, zitwa FAR (Forces Armées Rwandaises),  mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , nyuma ya Jenoside, U Rwanda rubohowe  ubu zikaba zitwa RDF (Rwanda Defence Forces).

Nubwo Guverinoma zimaze guhindurwa inshuro nyinshi cyane kuva u Rwanda rwabona ubwigenge, iyi Ministeri y’Ingabo ni imwe muri ebyiri zonyine zitigeze zihindurirwa amazina, mu buryo yandikwa mu mpine zayo. Yahoze kandi iracyari MINADEF.

  Iby’ingenzi wamenya ku mateka y’abayoboye Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda

• Uwa mbere wayoboye Minisiteri y’Ingabo imyaka myinshi kurusha abandi, ni Général Major Habyarimana Juvenal.

• Uwa kabiri wayoboye MINADEF igihe kirekire, ni Gen James Kabarebe wamazeho imyaka umunani n’amezi atandatu.

• Uwa Gatatu wayiyoboye igihe kirekire ni Gen BEM Gatsinzi Marcel wamazeho imyaka irindwi n’amezi atandatu.

• Mu bagabo icumi bayoboye MINADEF, babiri ni abasivile, abandi ni abasirikare bo mu rwego rwa Officiers Supérieurs /Senior Officers, kandi aba bose mu mapeti yabo bageze mu cyiciro y’Abajenerali.

• Mu basirikare bayoboye MINADEF, batatu bafite impamyabumenyi ihanitse mu bya Gisirikare n’intambara ku rwego rwa BEM (Brévété d’Etat Major). Aba bitwaga inkuba z’intambara (Foudre de Guerre / War Thunder).

• Mu basirikare  bayoboye MINADEF, batandatu ni abahoze mu Gisirikare cy’u Rwanda cyikitwa FAR (Forces Armées Rwandaises)

• Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda, niyo ya mbere yagize aba Minisitiri bake bayiyoboye ugereranyije n’izindi zose u Rwanda rwagize kuva rwabaho, dore ko abayiyoboye ari na bake kuruta ba Minisitiri w’Intebe

Uko abaminisitiri b’Ingabo bakurikiranye kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu mwaka w’1962

1)        Bwana MULINDAHABI Calliope: 1962 – 1965

2)        Général Major HABYARIMANA Juvenal: 1965 – 1991

3)        Gén Major BEM NDINDILIYIMANA Augustin:  1991 – 1992

4)        Docteur GASANA James: 1992 – 1993

5)        Bwana BIZIMANA Augustin : 1993 – 1994

6)        Général Major KAGAME Paul : 1994 – 2000

7)        Gén Brig. BEM Emmanuel HABYARIMANA: 2000 – 2002

8)        Général BEM GATSINZI  Marcel:  15/11/2002 – 09/04/2010

9)        Général KABAREBE James: 09/04/2010 – 18/10/2018

10)      Général Major MURASIRA Albert 18/10/2018 – ?

 

IBINDI WAMENYA

• Ku ruhande rwa Gén Maj BEM Ndindiliyimana Augustin, yatangiye kuyobora FAR twakwita nka MINADEF ubu, yari afite ipeti rya Colonel, agirwa Brigadier Gen mu mwaka wa 1993, naho mu mwaka wa 1994 aba Général Major, ubwo yagirwaga Umugaba Mukuru wa Gendarmerie Nationale, ubu yahindutse Rwanda National Police. Gen BEM Ndindiliyimana yafungiwe Arusha akurikiranweho ibyaha byakozwe n’urwego yari akuriye, arakatirwa, ajuriye ararekurwa. Yabaye Minisitiri w’Urubyiruko n’Amashyirahamwe (1982), Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu (1990), Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika ushinzwe umutekano n’ubusugire bw’igihugu (1991), naho muri 1992, aba Minisitiri w’Ingabo z’Igihugu.

• BWANA Bizimana Augustin, we ntiyigeze afatwa, ariko nawe yashyizwe ku rutonde rw’abashakishwa ku byaha bya Jenoside, nk’uwari Minisitiri w’Ingabo hagati ya Mata na Nyakanga 1994. Yashyiriweho Miliyoni eshanu z’amadolari zizishyurwa uzamubona wese akabimenyesha ubutabera, ariko ntarafatwa, ngo aburanishwe icyaha kimuhame cyangwa ngo abe umwere.

Naho mbere gato y’ubwigenge, muri Leta y’agateganyo yabayeho mu mwaka wa 1961, hageragezwa Repubulika, uwayoboye iyi Minisiteri y’Ingabo by’agateganyo kuva kuwa  28/01/1961 kugeza kuwa 25/09/1961, ni Mbonyumutwa Dominique wari na Perezida wa Repubulika.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com