bwiza.com
Ahabanza » Umuryango Nyarwanda uhangayikishijwe n’ikibazo gikomeye cyo gusambanya abana- Min. Nyirasafari
Featured Iterambere ry'umuryango

Umuryango Nyarwanda uhangayikishijwe n’ikibazo gikomeye cyo gusambanya abana- Min. Nyirasafari

Nyirasafari Esperence wari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ubu akaba yagizwe Minisitiri w’Umuco na Siporo, avuga ko umuryango wugarijwe n’ikibazo cyo gusambanya abana, rimwe na rimwe bikabaviramo gutwara inda zitateganyijwe, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,…

Ibi yabitangaje ku wa 18 Ukwakira 2018, ubwo yitabiraga umuhango wo kwizihiza ‘Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro’ wizihirijwe ku rwego rw’igihugu i Save mu karere ka Gisagara, Intara y’Amajyepfo.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi Igira iti ‘Twubake u Rwanda Twifuza, Turwanya Gusambanya Abana’ . Min Nyirasafari akaba avuga ko iki kibazo kibangamiye umuryango Nyarwanda, ansaba buri wese ubufatanye mu kukirwanya.

Yagize ati” Umuryango Nyarwanda uhangayikishijwe n’ikibazo gikomeye cyo gusambanya abana rimwe na rimwe bikabaviramo gutwita ndetse no kwanduriramo SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gupfa babyara, n’ibindi; bityo hakenewe uruhare rwa buri wese mu gukumira iki kibazo”.

Avuga ko ibi bidindiza iterambere ry’umuryango ndetse n’igihugu muri rusange, ati “bikurikirwa n’ibibazo byinshi bidindiza iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu muri rusange, nk’ikibazo cy’abana bata amashuri kubera gutwita cyangwa kubyara imburagihe, ihungabana, gutereranwa mu muryango, kugwingira k’umwana, guhabwa akato,…”.

Minisitiri Nyirasafari, avuga ko iterambere ry’igihugu ritangirira mu muryango, iyo abawugize bakennye, umugore n’umwana ngo babigiramo ingaruka zikomeye, akaba asaba inzego zose zifatanyije n’abaturage guhagurukira rimwe bakarwanya iki kibazo.

Ati “Ni muri urwo rwego dusaba abayobozi mu nzego zitandukanye, abafatanyabikorwa, abarezi,ababyeyi, urubyiruko namwe bana, gushyira hamwe,  buri wese agashyiraho uruhare mu gukumira no guhangana n’ikibazo cyo gusambanya abana n’ingaruka zabyo, mu gihe habaye iki kibazo, twihutira kubimenyesha ubuyobozi bubegereye kandi mukihutira kujyana umwana kuri Isange One Stop Center ziri kuri buri bitaro by’Akarere bibegereye”.

Arakomeza “Ni mureke iki kibazo tugihagurukire, tukivuge kandi tugihashye kuko ntigikwiye mu Rwanda rwacu. Haba mu nsengero, mu muganda dukora iwacu mu midugudu, mu mugoroba w’ababyeyi, inteko z’abaturage, mu masibo ari mu mudugudu, mu nama hose tuganire kuri iki kibazo”.

Icyo Minisitiri Nyirasafari asaba ababyeyi by’umwihariko, ati “Nk’ababyeyi, turasabwa kwegera abana,tukabaganiriza kandi tukababa hafi. Turasabwa gutanga amakuru kandi ku gihe aho iki kibazo kigaragaye kandi tukihutira kugaragaza uwasambanyije umwana kugira ngo ahanwe by’intangarugero kandi n’uwahemukiwe yitabweho”.

Avuga ko ku munsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro ari umwanya wo kongera gusubiza amaso inyuma, hagatekerezwa aho umugore wo mu cyaro yavuye, aho ageze ndetse n’ibibazo agihura nabyo bibangamira iterambere rye bityo hagafatwa ingamba kugira ngo bicyemuke.

Igitekerezo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro, cyaganiriweho bwa Mbere mu nama ya kane yiga ku bagore yabereye i Beijing mu Bushimwa mu 1995.

U Rwanda rwatangiye kwizihiza uyu munsi Mpuzamahanga mu 1997 naho ku Isi hose, uyu munsi watangiye kwizihizwa mu 2008 mu rwego rwo kuzirikana akamaro k’umugore wo mu cyaro mu guteza imbere ubuhinzi hagamijwe kurandura ubukene mu cyaro.

Mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro bamwe mu baturage baremewe, bahabwa inka, ibikoresho bitandukanye: imashini zidoda,imbabura za kijyambere n’amagare
Min Nyirasafari arasaba ababyeyi kuba hafi abana

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

inka 19/10/2018 9:47 am at 9:47 am

muraho njye mbona hakwitabwaho kuringanizaimbyaro Leta ntikomeze kurebera byaba ngombwa hakajyaho itegeko ko buri mu ryango ugira nibura abana 2.
ikindi hakwiye kujya hapimwa ADN uwayimuteye agahanwa cg aba bana bakemererwa gukuramo inda batagombye kugana inkiko.

murakoze

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!