bwiza.com
Ahabanza » Umugandekazi w’imyaka 40 yabyaye abana 44
Utuntu n'utundi

Umugandekazi w’imyaka 40 yabyaye abana 44

Mariam Nabatanzi, ni umugore w’imyaka 40, ukomoka i Mukoono muri Uganda, yabyaye abana 44, akaba ari we mugore wa Mbere muri Afurika wabashije kwesa umuhigo wo kubyara abana banga uku.

Mu gace akomokamo ka Kabimbiri, Mariam azwi ku izina rya ‘Nalongo Muzaala Bana’. Yabyaye inshuro esheshatu abyara abana babiri, abyara inshuro enye abyara batatu, inshuro eshatu abyara bane n’abandi bagiye bavuka umwe umwe.

Ku myaka ye 44 Mariam afite abana 38 muri 44, abandi batandatu bitabye Imana, abenshi muri bo bakaba babana na nyina ubu udafite umugabo, ngo akaba akora ibishoboka byose aba bana be bahurira ku meza, akabashakira ibibatunga kandi bibahaza.

Mariam ngo yagiye aca mu buzima bugoranye, ku myaka 12 yashakanye n’umugabo wari ufite imyaka 28, baza gutandukana nyirabukwe amushinja kumurogera abahungu bane n’umukobwa, avuga ko yashyize ibirahure biseye mu biryo. Nyuma yaje gushaka undi mugabo ukuze cyane ndetse wari ufite abagore benshi, ngo na we wahorara amuhohotera.

Ati “umugabo wanjye yari afite abagore benshi, n’abana benshi yabagara yarabyaranye n’abandi bagore batandukanye kandi nabaga ngomba kwitaho, kuko ba nyina babaga baratandukanye. Yari mubi cyane, yankubitaka uko umutima uteye ubwo nabaga mubwiye igitekerezo cy’ibyo yabaga adashaka”.

Mariam yabyaye bwa mbere mu 1994 afite imyaka 16, abyara abana babiri, nyuma y’imyaka ibiri nibwo yabyariye rimwe abana batatu, nyuma aza kubyara bane, akomeza abyara umwe umwe, ari nako anabyara babiri cyangwa batatu na bane kugeza kuri 44.

Se ubyara Mariam yari afite abana 45 yabyaranye n’abagore batandukanye, ngo abagore be barabyaraga abana barenze umwe icyarimwe, ibyabaye ku mukobwa we, ngo bikaba ari ibyo mu miryango.

Dr Charles Kiggundu, umuganga ushinzwe kwita ku bagore babyara, mu bitaro bya Mulago i Kampala, yatangarije ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko uku kubyara kwa Mariam, ari ibyo akomora mu muryango.

Mu nzozi za Mariam ngo yifuzaga kubyara abana batandatu, ubwo yari ageze ku mbyaro ya gatandatu yari amaze kugira abana 18, ngo anifuza guhagarikira aho. Ku myaka 23, Mariam yari afite abana 25, mu mwaka wa 2016, ngo nibwo yari amaze kwibaruka umwana wa 44, mu gihe muganga yabonaga ashobora no kuzagira abarenze abo, amusaba kumuhagarikira urubyaro burundu.

Mariam arimo kugaburira abana be

Izindi wakunda

Bwiza.com