bwiza.com
Imyidagaduro

Umugabo w’umuhanzikazi  Fille Mutoni  yariye karungu

Umugabo w’Umunyarwandakazi ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda, Fille Mutoni ari we Edwin Katamba uzwi nka MC Kats yarakariye  inshuti ze za hafi n’itangazamakuru ryo muri Uganda ariryoza ko kuwa 23 kwakira 2018 ryafashe iya mbere rigatangaza ko yatandukanye n’umugore we.

MC Kats yababajwe ahanini n’uburyo inshuti ze za hafi zafashe iya mbere zikabwira itangazamakuru uburyo uyu mugabo aca inyuma Fille kwibanira  n’ihabara rye rituye ahitwa Makindye mu mujyi wa Kampala.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Katamba yavuze ko abakora ibi baba bagamije amaronko.

Ati” Ikigaragara ni uko ‘Show Biz’ irimo abantu batatubwiza ukuri  kubera ko bazi ko batakaza  amafaranga badukuraho.Batubwira ibidushimisha cyangwa ibitubabaza batitaye ku ngaruka bizivamo.”

Uyu mugabo akomeza agira inama abantu kwirinda abo babana agira ati”  Iyo amafaranga ashize baragenda bakirirwa bakuvuga nabi. Itondere abo mubana. Bishobora gukiza ubuizima bwawe ejo hazaza.”

Ubutumwa bwa MC Kats kuri instagram

Katamba atangaje aya magambo nyuma yaho  bimenyekanye ko ubwo Fille yerekezaga mu gitaramo mu Karere ka Gulu, Katamba yahise yerekeza Hoima n’umukobwa witwa Shadia maze bakarya iraha kakahava kugeza ubwo banararanye mu cyumba kimwe.

Muri iki gihe nibwo umwe mu nshuti za Fille wabonye ibi yaramuhamagaye amumenyesha ko umugabo we ari kumuca inyuma. Fille yagerageje guhamagara Mc Kats ndetse no kumwandikira ubutumwa bugufi biba iby’ubusa.

Uganda: Umunyarwandakazi Fille yatawe n’umugabo mu nzu

Uku gutandukana kubayeho nyuma yaho  Katamba atangarije ko Fille yamuciye inyuma akaryamana n’umugabo uba mu Mujyi wa London witwa Nkuba Kyeyo.

Izindi wakunda

Bwiza.com