bwiza.com
Imikino

Rwatubyaye Abdul yashyiriweho akayabo na Yanga Africans yifuza kumugura

Yanga Africans ikipe yo mu gihugu cya Tanzaniya yatangaje ko yiteguye gutanga miliyoni 90 z’amashilingi akoreshwa muri iki gihugu bagura myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Rwatubyaye Abdul ubwo igura n’igurisha rizaba rifunguye muri Tanzaniya.

Rwatubyaye usigaje umwaka umwe muri Rayon Sports bivugwa ko Yanga Africans yamaze kuyumvikanaho na Rayon Sports ikazishyirwa ibihumbi 40 by’amadorari, ubu bakaba bageze kure bumvikana n’uhagarariye Rwatubyaye ibyo agomba guhabwa umushahara n’ibindi.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Global Publisher, binyuze muri Hussein Nyika ukuriye akanama gashinzwe gushakira abakinnyi ikipe ya Yanga Africans, yavuze ko bari mu biganiro na ba myugariro babiri ariko Rwatubyaye Abdul akaba ari we ufite amahirwe yo gusinyira Yanga Africans.

Yagize ati”turi mu biganiro na ba myugariro babiri bakina mu mutima w’ubwugarizi harimo na Rwatubyaye wa Rayon Sports ari nawe uhabwa amahirwe yo kuza muri Yanga kuko ari we ibiganiro bimeze neza.”

“Azaza muri Yanga igihe isoko ry’igura n’igurishwa rizaba rifunguye, ari muri ba myugariro beza twabonye nk’abayobozi, dutegereze turebe ikizavamo kuko ibiganiro byo birimo kugenda neza. ”

Rwatubyaye Abdul wagoye amakipe menshi mu mikino nyafurika Rayon Sports ikubutsemo harimo na yanga imwifuza ni myugariro wa rayo Sports yajemo avuye muri mukeba APR FC yamuzamuye kuva akiri mukademi, kugeza ubu  nta byinshi atangaza kuri iri gurishwa muri Yanga uretse kuvuga ngo nugutegereza ikizaba.

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Robert 01/11/2018 6:26 am at 6:26 am

RWATUBYAYE ntabwo ari ku rwego rwo gukina muri aka Karere, Young ntacyo irusha Rayon, niyihangane ahubwo ashake ikipe hanze naho kujya muri Young byaba ari ukujarajara

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!