bwiza.com
Amakuru Umutekano

Rusizi: Impanuka y’imodoka yahitanye umukecuru w’imyaka 88

Mu mudugudu wa  Kabayego,akagari ka Karangiro,mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi, ahagana saa yine za mugitondo zo kuri uyu wa Gatandatu habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yari ifite no za plaque RAD 953S ihitana umukecuru,  Kirabirwa Agnès w’imyaka 88 y’amavuko ubwo yarimo yambukiranya umuhanda ajya mu murima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Karangiro, Nzamwitakuze Dative, avuga ko  iyi modoka yari ivuye mu Bugarama yerekeza mu mujyi wa Rusizi, igera aho bita ku Misiyo muri uyu mudugudu wa Kabayego ifite umuvuduko mwinshi kuko ari ahantu hasanzwe ari umurambi, uyu mukecuru wari werekeje mu murima  gushaka ibyo kurya, yambukiranya umuhanda atayibonye, umushoferi  agerageza kumukatira biranga icy’inyuma kimuca hejuru ahita apfa.

Yagize ati “Yabanaga n’umwuzukuru we w’umukobwa, n’imbere y’aho yabaga hatuye musaza w’uwo mukobwa, bombi bageragezaga kwita kuri uyu nyirakuru  kuko abenshi  mu bana be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yari atunzwe n’inkongoro ahabwa na Leta aho yari atuye mu mudugudu wa Cyimbogo muri aka kagari.’’

Yongeye ho ati’’ ubwo inkuru yakwiraga ko ahitanywe n’impanuka y’imodoka, umurambo wa nyakwigendera wari wangiritse cyane  wajyanywe ku bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa,umushoferi we ahita abura, tukaba twatangiye ibikorwa byo kwitegura kumushyingura.’’

Amakuru agera kuri Bwiza.com,aravuga ko uyu mushoferi,ngo yahise yishyikiriza inzego z’umutekano akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe.

Mu kiganiro yahaye Bwiza.com nyuma y’iyi mpanuka, umuvugizi wa polisi y’igihugu,ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Sspt JMV Ndushabandi,yagarutse ku makosa abashoferi bakunze gukora  arimo kutubahiriza ibyapa byo ku mihanda, gutwarira ku muvuduko urenze uwo bagomba gutwariraho no gutwara basinze kuri bamwe, ari byo bikunze guteza izi mpanuka.

Avuga ko impanuka zishobora kwirindwa igihe cyose  umushoferi azirikana ko mu muhanda harimo abandi bagenzi barimo n’abanyamaguru,utwaye akazirikana ko hari abanyamaguru bashobora kwambuka cyangwa bari hafi yabo cyangwa n’amatungo, bagasabwa kubahiriza ibyapa biri ku mihanda no kubahiriza umuvuduko ntarengwa bitewe n’imiterere y’aho umushoferi ageze.

Ati “nta na hamwe umushoferi yemerewe kurenza 80 kandi utarengeje uwo mucuduko aba ashobora kwirinda icyaha icyo ari cyo cyose nubwo cyaba gitunguranye, ni yo mpamvu dusaba  abashoferi kurushaho kuzirikana no kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko ni yo yonyine ashobora no kurengera abandi bakoresha inzira nyabagendwa.’’

Avuga ko gukora ibinyuranije n’amategeko y’umuhanda ari byo bibyara ingaruka z’impanuka za hato na hato,agasaba n’abaturage kujya bambukiranya umuhanda babanje kwitegereza imbere n’inyuma ko nta kinyabiziga gihari,bakanirinda igihe cyose gutanguranwa n’ibinyabiziga bakabireka bikabanza gutambuka  kugira ngo batahaburira ubuzima.

Iyi mpanuka ije ikurikira indi itarava mu mitwe y’abanyarusizi yabaye ku wa 31 Ukwakira igahitana babiri abandi 4 bagakomereka mu kagari ka Shagasha mu murenge wa Gihundwe.

Aha hari itaka niho yamukandagiriye

Izindi wakunda

Bwiza.com