bwiza.com
Ahabanza » Rusizi: Muri GS Nyabitimbo mudasobwa 22 zibwe n’abantu bataramenyekana
Featured Mu mashuli

Rusizi: Muri GS Nyabitimbo mudasobwa 22 zibwe n’abantu bataramenyekana

Abantu bataramenyekana , mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira kuri uyu wa gatandatu binjiye mu ishuri rya GS Nyabitimbo riri mu murenge wa Butare, mu karere ka Rusizi batwara mudasobwa 22 zifite agaciro ka 4.488.000 barabura, kugeza ubu bane mu bakekwa bakaba batawe muri yombi igihe hagikorwa iperereza.

Amakuru bwiza.com ikesha umuyobozi w’iri shuri Kayiranga Charles, yavuze ko mu ma saa tatu n’igice z’igitondo zo kuri uyu wa gatandatu, ubwo umucungamutungo w’iri shuri yarigeraga mo ari kumwe n’umwe mu barimu bahigisha, yasanze rido yakingirizaga icyumba izi mudasobwa zabaga mo, aho zabaga zose hamwe ari 52, cyegeranye n’ikindi cyabaga mo izindi 48, ntayirimo, arebye abona urugi rumeze nk’urukinze, arusunitse rurakinguka, ahita abahamagara baje barebye basanga harimo 30 gusa izindi 22 zibwe, ikirimo 48 cyo nta kibazo gifite.

Uyu muyobozi avuga ko ku wa gatanu nimugoroba batashye nta kibazo gihari ndetse n’abazamu b’ijoro bahageze, ariko hakaba umwarimu wari ushinzwe iki cyumba wigishaga abana mudasobwa wanabikaga imfunguzo zacyo, yari yatashye ku wa kane asigira mugenzi we wigisha imibare imfunguzo 2 muri 3 yari yahawe arataha amaze gukoresha ibizamini ku wa gatanu ntiyagaruka kandi ngo hari inama y’ishuri yagombaga kuba mo, kuko asanzwe anataha kure.

Avuga ko uwatashye avuga ko nta rundi rufunguzo yasigaranye, bagakeka ko yaba yararwibwe ntabimenye agakomeza kugira ngo afite imfunguzo 3, cyangwa hakaba hari uburyo abajura bacurishije urufunguzo kugeza ubu bukiri urujijo, kuko nta rugi bigeze baca.

Yagize ati’’ bibye mudasobwa 22, imigozi yazo, militipurize 3 n’iyo rido bikekwa ko bazihambiriye mo bakazijyana, kugeza ubu bikaba byatubereye urujijo uburyo zibwe, ariko tugakekera mu kibazo cyabaye ku bazamu kuko ab’ijoro bagombaga gutaha saa kumi n’ebyiri za mugitondo bamaze gusimburwa n’uw’amanywa, bagiye ataraza ngo ababwiye ko ari hafi, bishoboka ko batashye mbere ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo kandi uwagombaga kubasimbura akavuga ko yahageze saa moya.’’

Avuga ko muri iki cyuho bishoboka ko ari ho zimwe, bakanakekera muri uru rufunguzo rwa 3 rutaboneka hakibaza uwarutwaye cyangwa kuba hari uwacurishije rumwe muri izi akaba yibye izi mudasobwa,iperereza rikaba ryatangiye ngo harebwe uburyo zibwe mo n’uwazibye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Butare Ndamyimana Daniel, yabwiye Bwiza.com ko bane mu bakekwa bamaze gutabwa muri yombi, barimo abazamu 2 b’ijoro batashye ubasimbura ataraza , uw’amanywa wagombaga kubasimbura ntahagerere igihe ndetse n’uwo mwarimu wigisha imibare wasigiwe imfunguzo, mugenzi we wazimusigiye akaba agishakishwa ngo na we afashe mu iperereza.

Yavuze ko mu masezerano ishuri ryagiranye na koperative aba bazamu b’umwuga bakorera ari uko iyo hagize icyibwa mu buryo bw’uburangare bwabo ari bo bacyishyura, hakaba hategerejwe ibizava mu iperereza cyangwa iyi koperative ikishyura izi mudasobwa.

Si ubwa mbere iri shuri ryibwa mudasobwa kuko no mu mwaka wa 2016 bibwe izindi 2 abajura bamennye ibirahure zirahera, icyo gihe abazamu baharindaga barazirihishwa, hakaba hategerejwe umwanzuro kuri izi kugira ngo hamenyekane ikizakurikira ho mbere y’uko abana batangira umwaka utaha.

Bari barazihawe na REB ari 100 bikavugwa ko iyibwe irihwa amadolari y’abanyamerika 240, kandi ngo no munama abayobozi b’amashuri baherutsemo iKarongi ku cyicaro cy’intara y’uburengerazuba  ngo bari bongeye kwihanangirizwa kuzicunga neza kuko hari ahagenda hagaragara ko zibwa cyangwa zikaburirwa irengero mu buryo budasobanutse..

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!