bwiza.com
Ahabanza » Perezida Kagame arasabwa kugira icyo akora ku kibazo cya Sahara y’Uburengerazuba
Amakuru Featured

Perezida Kagame arasabwa kugira icyo akora ku kibazo cya Sahara y’Uburengerazuba

Ishyirahamwe ryo mu Bufaransa riharanira imibanire ya gicuti n’ubufatanye n’abaturage bo muri Afurika (l’Association Française d’Amitié et de Solidarité avec les Peuples d’Afrique) ryitabaje Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, nka Perezida wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, rimusaba kugira icyo akora ku kibazo kiri hagati ya Sahara ya Ruguru n’igihugu cya Maroc gishinjwa kuyigarurira.

Iri shyirahamwe rivuga ko kimwe n’indi miryango hirya no hino ku Isi rishyigikiye uburenganzira bw’abaturage ba Sahara kandi ryamagana ihohoterwa bakorerwa n’igisirikare n’abategetsi ba Maroc kuva mu Ukwakira 1975 by’umwihariko imfungwa za politiki zikomeje imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara mu rwego rwo kwamagana iteshwa gaciro n’uko bafashwe nabi ngo basubizwe uburenganzira bwabo.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Jean-Paul ESCOFFIER, perezida waryo, iri shyirahamwe ryandikiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, Bwiza.com yabashije kubona ku rubuga rwaryo, havugwamo ko abaturage ba Sahara babayeho batotezwa n’ubutegetsi bwa Maroc, ndetse u bu bukaba bubuza indorerezi n’abanyamakuru bigenga ubwisanzure bwo kugera muri iyi ntara itarabona ubwigenge.

Perezida Kagame yahawe urugero rw’abantu 19 bagize itsinda ryitwa Gdeim Izik bafungiye mu magereza 7 atandukanye muri Maroc mu gihe uburenganzira mpuzamahanga buvuga ko bari bakwiye kuburanira no gufungirwa muri Sahara y’Uburengerazuba.

Bati: “Turasaba irekurwa ryabo kandi nta gutegereza

Perezida wa Afurika Yunze Ubumwe kandi yibukijwe ko, muri raporo ye iheruka ku kibazo cya Sahara y’Uburengerazuba yashyizwe ahagaragara kuwa 10 Ukwakira, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yanenze Maroc ku kibazo cy’uburenganzira bwa muntu nko gukoresha iyicarubozo mu ntara z’Abanyasahara yigaruriye asaba ko abatuye Sahara y’Uburengerazuba barindwa.

Iri shyirahamwe rikaba rikomeza ritanga igitekerezo cy’uko uwahoze ari perezida wa Mozambique, Joachim Antonio Chissano nawe yajya muri Sahara y’Uburengerazuba akabonana n’impande zose bireba mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo.

Ryasabiye kandi umugore witwa Claude Mangin-Asfari uburenganzira bwo gusura umugabo we wakatiwe igifungo cy’imyaka 30, gufungura imfungwa zose zizira ibitekerezo byazo z’Abanyasahara, guhagarika ibikorwa bitari byiza bikorwa n’abakoloni, no gutegura amatora ya referandumu yigenga abanyasahara y’uburengerazuba  bakemeza ko bashaka kwigenga cyangwa bakabyanga.

Ibaruwa nk’iyi kandi ikaba yandikiwe perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ndetse n’Umwami wa Maroc, Mohammed VI.

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

kibonge November 7, 2018 at 8:42 am

Perezida wa Afurika Yunze Ubumwe akanaba umukuru w’igihugu cy’urwanda muntabwe nziza zokwizerwa nibindi bihugu mugukemura ibibazo bifite twizerako arintabwe nziza ku mukuru wacyu wigihugu twisangamo nkabanyarwanda kandi twizerako nibyo azabikemura munzira nziza tusanzwe tumuziho

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com