bwiza.com
Ahabanza » Burundi: Gaston Sindimwo yifuza ko CNDD-FDD na UPRONA ariyo mashyaka yakwemerwa gusa
Amakuru Politiki

Burundi: Gaston Sindimwo yifuza ko CNDD-FDD na UPRONA ariyo mashyaka yakwemerwa gusa

Icyegera cya Mbere cy’umukuru w’igihugu, Gaston Sindimwo avuga ko yifuza ko nyuma y’amatora yo mu 2020, hakwemerwa amashyaka ya politiki abiri gusa arimo CNDD-FDD iri ku butegetsi na UPRONA andi yose agasenywa.

Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika, Gaston avuga ko ugushyamirana gukunze kubaho mu Burundi ahanini gukururwa n’ubwinshi bw’amashyaka ari mu gihugu, kandi mu ruhando rwa politiki ugasanga nta bikorwa afite bigaragara.

Uyu muyobozi usanzwe abarizwa mu ishyaka rya UPRONA, avuga ko abarundi bose bajya muri aya mashyaka abiri yaba asigaye, Ati “Abo bandi bari mu yandi mashyaka, usanga bashaka gutera igihugu nibaze binjire muri UPRONA tugire politiki twese”.

Akomeza avuga ko mu matora hiyamamaza amashyaka menshi adafite n’abantu benshi bayashyigikiye, amwe agatora ubusa, agashimangira ko igihe yaba ari abiri, afite abantu benshi intsinzi yajya iboneka n’imyanya mu buyobozi bakayibona.

Ati “nihabe amashyaka ashobora kugira no kumva ijambo kimwe,  usanga ishyaka rimwe rigira amajwi menshi cyane irindi rikabona ubusa, ibi Bigatuma bibangamira ibikorwa bya politiki mu gihugu”.

Mu ishyaka FRODEBU bo bavuga ko igitekerezo cya Gaston cyiramutse cyemewe Demokarasi mu Burundi yaba yimwe intebe.

Umuyobozi w’iri shyaka, Pierre Claver Nahimana ashimangira ko bibaye, hari amategeko yaba yirengagijwe, ati “Nubwo igihugu kiri mu ngorane za Politiki, abanyapolitiki batumva ibintu kimwe, nta muntu ugomba gusubiza inyuma igitekerezo cya Demokarasi, Demokarasi yaharaniwe, yatsindiwe na nyakubahwa Ndadaye Melchiore, mu gihugu hari amategeko agenga amashyaka mu gihe atarahinduka ngo itegeko Nshinga rihinduke, mu icyo gihe ntitwabyubahiriza”.

Kimwe n’abandi bari mu mashyaka atari UPRONA na CNDD FDD bashimangira ko nubwo wakoresha imbaraga abarundi badashobora kwemera kuva mu mashyaka barimo bakayoboka aya abiri Gaston atangaza.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!