bwiza.com
Ahabanza » Ingabo z’u Burundi muri Amisom zirashinjwa kwica abaturage
Amakuru Politiki

Ingabo z’u Burundi muri Amisom zirashinjwa kwica abaturage

Ingabo za Afurika Yunze Ubumwe ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Somalia zirashinjwa kwica abaturage bane mu murwa mukuru Mogadishu.

Abatangabuhamya baravuga ko abasirikare ba AMISOM barashe abaturage ubwo urukurikirane rw’imodoka zabo zanyuraga ku gisasu cya mine cyari giteze mu muhanda.

Ibi bikaba biherutse kubera mu karere ka Huriwa gaherereye mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa Somalia, Mogadishu.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter, Amisom ikaba ivuga ko imodoka zayo zatewe ariko ntacyo ivuga kuri uko kurasa abaturage gushinjwa ingabo z’u Burundi ziri muri ubu butumwa.

Iyi nkuru dukesha BBC ikaba ivuga ko inshuti n’imiryango y’abishwe basaba Leta ya Somalia ubutabera, mu gihe abandi bantu bariye karungu bigabije imihanda yo muri Huriwa bamagana ubwo bwicanyi.

Ibihugu by’u Burundi na Uganda akaba ari byo bifite ingabo nyinshi ziri mu butumwa bwa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe